Gicumbi: Menya inkomoko y’izina ry’agasozi kitwa Nyinawimana

Gicumbi: Menya inkomoko y’izina ry’agasozi kitwa Nyinawimana

| | Yasomwe inshuro 408 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubusanzwe Gicumbi ni akarere kagizwe n’imisozi miremire, kakaba kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, uyu munsi rero twabahitiyemo kubagezaho inkomoko y’izina  ry’agasozi kitwa Nyinawimana kamwe mu gace kari mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyamiyaga, aha uba werekeza mu burasirazuba bw’aka karere.

download

Umusaza witwa Kajemundimwe Fulgence ugeze mu myaka ya za 80, ubwo aheruka kuganira na Radiyo Isango Star, yavuze ko iri zina ryazanywe n’umupadiri waturutse mu gihugu cya Espagne hari mu mwaka ya za 59, umusozi ngo awugereranya n’umusozi w’iwabo muri espagne witwa Iragonya ngo kuko bifite imitere imeze kimwe, Iragonya ngo rikaba ari zina ry’umukirisitu wo mu gihugu cya Espagne bivuga Maire de Dieu cyangwa Nyinawimana.

Kugeza ubu mu nzego z’ubutegetsi izina Nyinawimana hari paruwasi n’ikigo cy’ishuri byitiriwe iryo zina.

NO COMMENTS

Leave a Reply