Gicumbi: Miliyari 45 zije kubaka amazi, 75% zizasana imiyoboro yakoreshejwe nabi ikangirika

Gicumbi: Miliyari 45 zije kubaka amazi, 75% zizasana imiyoboro yakoreshejwe nabi ikangirika

| | Yasomwe inshuro 220 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe mu karere ka Gicumbi hari kurebwa uko ikibazo cy’amazi cyakemuka burundu ndetse hakiyongeraho isuku n’isukura muri aka karere, ku bufatanye n’umushinga Water for People haratagenywa amafaranga angana na miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda muri ibyo bikorwa,75% muri yo akazifashishwa mu gusana imiyoboro yangiritse kubera gufatwa nabi.

img-20161104-wa0010Ibi ni ibyagarutsweho ubwo akarere ka Gicumbi n’umushinga Water for People batangizaga umushinga wo kugeza amazi meza n’isuku n’isukura ku baturage b’akarere ka Gicumbi mu buryo burambye, kizatwara hafi milirayi 45 z’amafarango y’u Rwanda. Iki gikorwa kikaba cyatangirijwe mu murenge wa manyagiro umwe mu mirenge ihangayitse kubera ikibazo cy’amazi

Nkuko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal yabigarutseho ,ngo uyu mushinga w’amazi uzakemura ibibazo byinshi aka karere kari kikoreye ,cyane ko abaturage bagera kuri 55% b’aka karere ari abafite ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi meza. Uyu mushinga wa Water for People ukaba uteganya gukemura ikibazo cy’amazi isuku n’isukura mu buryo burambye.

img-20161104-wa0011Umuyobozi wa Water for People ku rwego rw’isi Eleanor Ellen wari mu karere ka Gicumbi, yashimiye ubufatanye bwagiye bugaragara mu turere bagiye bakorera ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza mu baturage, ndetse anashimira leta y’u Rwanda imikoranire myiza bafitanye muri gahuda yo kugeza amazi meza ku baturage.

Yagize ati:”Mbere na mbere ndashimira meya wa Gicumbi, n’imikoranire myiza dufitanye na leta y’u Rwanda  tuzi neza yuko nta magara mazima  abantu ntacyo bageraho, Water for People ikora ibintu byose bishoboka kugira ngo ku isi hakoreshwe uburyo bumwe atari bya bindi umuntu aza agakora akayoboro kamwe akagendera,  ibyo bikorwa iyo bigiye hamwe no kubicunga biroroha”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mushinga ugira gahunda y’ikurikiranabikorwa, mu rwego rwo kumenya ibitagenda neza bigakosorwa hakiri mu maguru mashya.

img-20161104-wa0015Mu ijambo ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Kabagambe Deo  ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yongeye kwibutsa abaturage b’akarere ka Gicumbi gufata amazi yo ku mazu yabo, ngo kuko ibi bigaragaraza ko badakunda amazi nubwo ntayo bagira. uyu muyobozi kandi yongeye gushimangira ingingo yo gufata neza ibikorwa remezo by’amazi ashingiye ku mafaranga agiye kwifashishwa mu gusana imiyoboro yafashwe nabi.

Yagize ati:”Nonese niba ibintu bikozwe tukabifatanya tugakora hanyuma nyuma y’imyaka itanu itandatu irindwi icumi ugasanga byarazibye, byarangiritse aho kugira ngo ya mafaranga ajye gukora ibindi bishyashya akaza gusana bya bindi murumva se tutigaya ari igihombo?Twishimye ariko kubera ko baje ngo dufatanye twicare natwe twiheshe agaciro hejuru ya 75% ni hafi yose, aho rero ntwabo aribyo”.

img-20161104-wa0012Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tuza imbere mu dufite amazi meza make, ndetse ibi bikaviramo kuba kakigaragaza umwanada mu bagatuye, abenshi muri bo bavuga ko kuba hari umwanda wagaragara muri aka karere, amazi na yo ubwayo ashobora kuba nyirabayazana.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply