Gicumbi: Mwabonye umwanya wa kabiri muwukwiye, ariko hari undi mwanya mukeneye

Gicumbi: Mwabonye umwanya wa kabiri muwukwiye, ariko hari undi mwanya mukeneye

| | Yasomwe inshuro 204 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Gicumbi mu muganda rusange ngaruka kwezi, ahanatangijwe ukwezi ko gutera ibiti n’amashyamba, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yagarutse ku mwanya akarere ka Gicumbi kabonye mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, aho yvuze ko bari bakwiye umwanya wa kabiri yongera kubibutsa ko hari n’umwanya wa mbere.

gutema ibitiMinisitri Murekezi yavuze ko uburyo abaturage ba Gicumbi bitabira umurimo n’ibikorwa rusange, ari ibishimangira ko ari abaturage bazi gukora ndetse ko n’ umwanya wa kabiri bahawe mu mihigo bari bawukwiye.

Yagize ati:’’Ndagira ngo na njye mbashimire by’umwihariko abaturage bo mu murenge wa Bukure  twakoranye umuganda wo gutera ishyamba ..Ubwitabire bwanyu mwebwe muri aka karere ka Gicumbi twakoranye umuganda,  ndetse n’umuranva nababonanye byashimangiye ibyo twakekaga, yuko umwanya wa kabiri akarere ka Gicumbi kabonye mu rwego rw’imihigo, ni umwanya mukwiriye. Ariko iyu mwanya ni uwa kabiri nyine,  hari undi mwaya mukwiye kugeraho umwanya wa mbere uwo niwo mwanya ubakwiriye umwanya wa mbere”.

Umuganda rusange uherutse kuba mu karere ka Gicumbi, wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wasize mu murenge wa Bukure hatewe ishyamba kuri Ha zigera kuri 4. Bikaba biteganyijwe ko ku rwego rw’igihugu hazaterwa ibiti kuri Ha ibihumbi 8080 ndetse n’ibiti bihingwa n’imyka kuri Ha ibihumbi 19364 muri iki gihembwe cyahariwe gutera ibiti n’amashyamba.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply