Gicumbi: Niba umwana arwaye amavunja bifate nk’aho ari mu rugo rwawe

Gicumbi: Niba umwana arwaye amavunja bifate nk’aho ari mu rugo rwawe

| | Yasomwe inshuro 136 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo mu karere ka Gicumbi hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwongeye kwibutsa abarezi bose kwita ku isuku yaba ku mubiri no mu bigo by’amashuri bugira buti: umwana arwaye amavunja mifate nk’aho ari mu rugo rwawe.

img-20161005-wa0009Uyu munsi wabereye ku rwego rw’umurenge mu gihugu cyose, ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwavuze ko hari ibyo abarezi bagomba kwitaho cyane cyane bagahangana n’ikibazo cy’umwanda, yaba uwo ku mubiri no mu kigo muri rusange nkuko byagarutsweho na Mudaheranwa Juvenal umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Yagize ati:” Uyu munsi biratubabaza iyo turebye ibigo murereramo, ubwo mbivuze muri rusange ntimugire ngo ni mwebwe, no hanze y’umurenge wa Byumba nta kintu kibabaza nko kubona uyu munsi ikigo kirererwamo abana kirwaje amavunja, Ni ikintu kitubabaza tukibaza niba abantu batarataye inshingano zabo. Niba umwana arwaye amavunja bifate nk’aho ari mu rugo rwawe, murakangurirwa kuzuza inshingano zanyu”.img-20161005-wa0011Bamwe mu barezi baganiye na touchrwanda.com bavuze ko kuba uyu munsi w’abarimu wizihizwa ku rwego mpuzamahanga,ngo ni isura nziza bibagaragariza ko na bo bitaweho. Simango Maxime umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Gacurabwenge avuga ko nta kintu umuntu yabinganya na cyo.

Yagize ati:”Ni umunsi twishimira cyane twongera kubona yuko dufute agaciro aho abantu bose ku isi hose baba bazirikana umurezi, abarimu ni ukubabwira ngo bagume kwishimira umurimo barimo kuko ku rundi ruhande iyo ubirebye usanga ari umuhamagaro, kuko burya hari ushobora kujya muri ako kazi adafie umuhamagaro bikamunanira, twebwe rero twese abari mu burezi twishimire iyo mpano imana yaduhaye ndetse n’igihugu cyacu cyongera kikatwibuka ndetse n’isi yose”.

Eduard Twagirayezu ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi avuga ko bakomeje ubukangurambaga mu bigo by’amashuri, kandi ngo bakanabisura kenshi mu rwego rwo kurwanya umwanda.

Ati:”Twebwe nko kurwego rw’akarere icyo dukora ni ugukomeza ubukangurambaga mu bigo by’amashuri kandi tukabisura kenshi tukagira inama abayobozi b’ibigo by’amashuri, tugasura kenshi abanyeshuri tukaganira na bo ndetse n’ababyeyi ukwabo mu midugudu itandukanye mu tugari dutandukanye inama ziraba mu rwego rwo kugira ngo batozwe isuku kandi batozwe kuyitoza n’abana babo barera”.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu karere ka Gicumbi hari abarimu bagera ku bihumbi 2542, abanyeshuri mu mashuri abanza ibihumbi 98,222 mu yisumbuye akaba ibihumbi 22,583.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply