Gicumbi abagitifu babiri b’imirenge bamaze kwegura

Gicumbi abagitifu babiri b’imirenge bamaze kwegura

| | Yasomwe inshuro 717 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho mu turere dutandukanye two mu Rwanda, hari abagitifu b’imirenge bamaze iminsi begura abandi bakeguzwa ku nshingano bari bafite ,kuri ubu mu karere ka Gicumbi  na ho abagitfu babiri bamaze kwandika amabaruwa asezera ku nshingano zabo.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal yagiranye na touchrwanda, yavuze ko ayo makuru ari ukuri ko hari abagitifu babiri beguye, harimo uwayoboraga umurenge wa Muko nzabanterura Eugene ndetse na Agabe John wayoboraga umurenge wa Nyamiyaga.

Meya yagize ati:”hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri, baherutse kwandika amabaruwa basaba kwegura mu nshingano bari bafite zo kuyobora imirenge”.

Ku kibazo kigendanye no kuba aba bagitifu babiri beguye, hari ibihuha byavugaga ko hari n’abandi bashobora kwegura cyangwa bagahindurirwa inshingano, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko ibyo bitarabaho.

Ati:”Ibyo ntabwo byakwemezwa uyu munsi, nta birabaho”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba bagitifu beguye ku mpamvu zabo bwite, ndetse ngo harateganywa vuba gushaka ubaye uri mu nshingano z’umurenge mu bakozi bari basanzwe bakorera mu mirenge.

Ati:”Umurenge buriya uba uyobowe n’ikipe bari gutegura ihererekanya bubasha, ariko bagomba kugira uwo bahereza ububasha bari bafite, ndumva ku wa mbere bazaba bafite uwo bashobora guhereza inshingano bari bafite…”

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi buvuga ko ubwegure bw’aba bagitifu b’imirenge ibiri Muko na Nyamiyaga bwemewe cyane ko ngo bagaragaje impamvu zabo bwite.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply