Gicumbi: Nyuma y’iminsi itatu gusa hari kuvugwa izindi mpfu z’ubwicanyi n’ubwiyahuzi mu...

Gicumbi: Nyuma y’iminsi itatu gusa hari kuvugwa izindi mpfu z’ubwicanyi n’ubwiyahuzi mu mirenge itandukanye

| | Yasomwe inshuro 448 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Gicumbi imibare ikomeje kwiyongera y’abantu bari kwicwa abandi bakiyahura, kuri ubu hari kuvugwa izindi mpfu nk’iza Nyirahabineza Mediatrice wo mu murenge wa Ruvune wasanzwe mu ishyamba yishwe, na Yankurije Sandrine wapfuye yiyahuye wo mu murenge wa Byumba.

ubwicanyi n’ubwiyahuziAmakuru agera kuri touchrwanda.com avuga ko Nyirahabineza Mediatrice wari ufite imyaka 23 yasanzwe mu ishyamba ryitwa Rwangoboka mu mudugudu wa Mushesho mu kagali ka Cyandaro mu murenge wa Ruvune hari mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 10/10/2016, amakuru atugeraho avuga ko ashobora kuba yishwe akazanwa muri iryo shyamba, dore ko ngo yavukaga mu kagali ka Gashirira mu mudugudu wa Nyarurama mu murenge wa Ruvune.

Touchrwanda yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune Joly Beatrice atwizeza ko ari kujya gushaka amakuru yimbitse kuri izo izindi mpfu, ndetse asaba ko twamuha iminoto 30, nyuma y’iyo minota twamuhamagaye inshuro zitari nke ariko ntiyafata telephone.

Uretse muri uyu murenge wa Ruvune,no mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Nyiragasuruba umukobwa witwa Yankurije Sandrine w’imyaka 21 y’amavuka mwene Twagirimana Gratien na Ntakirutimana Speciose wari ufute umugabo witwa Ndikubwimana Theoneste uvuka mu mudugudu wa ruhashya mu kagali ka Gisuna, ngo yiyahuye akoresheje igitambaro cyo mu ijosi bita echarpe, nyirabayaza akaba ngo aruko yabwiye umugabo we ko abana n’ubwandu bwa SIDA kandi afata n’imiti, kugeza ubu akaba yagiye gukorerwa isuzuma ku bitaro bikuru bya Byumba.

Hashingiwe kuri ibi bibzo ubuyobozi bw’akarere Ka Gicumbi Buvuga ko ikibazo cy’ubwiyahuzi n’ubwicanyi habaho gushyira imbaraga mu kumenya ingo zibana mu makibirane ndetse n’amarondo agakomeza gushyirwamo imbaraga nkuko bisobanurwa na bwana Mudaheranwa Juvenal.

yagize ati:”Njye numva habaho kampanye yo gusobanurira abantu niba kubana bidashoboka amategeko yemera gutandukanya abantu, hanyuma ubundi tugakora urutonde rw’ingo zibanye nabi tukazegera n’amarondo agakomeza gushyirwamo imbaraga”.

Ibi bibazo by’impfu kandi bije nyuma y’aho ku wa gatanu w’icyumweru gishize umugabo wo mu murenge wa Nyamiyaga witwa Twizeyimana Jean de Dieu yishe umugore we Mukurizehe Vestine  amunigishije umukandara na we agahita yishyira mu kagozi arapfa.

Nkurunziza pacifique/ Touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply