Gicumbi: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri afunzwe azira kuraza ubusa abanyeshuri 101

Gicumbi: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri afunzwe azira kuraza ubusa abanyeshuri 101

| | Yasomwe inshuro 2,377 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Kageyo Bagwire Jean d’Amour ari mu maboko ya polisi hamwe n’ushinzwe gucunga umutungo kuri icyo kigo Usengimana Jean de Dieu, bazira kuraza ubusa abanyeshuri bakoraga ibizamini bya leta.

img_20161117_121443Nkuko abanyeshuri bagiye babitangariza touchrwanda.com ngo uyu muyobozi yabimye ibiryo, abahora ibitabo bibiri yabatije nyuma bikaza kuburirwa irengero.

Byiringiro Timothe umunyeshuri uhagarariye abandi kuri icyo kigo, avuga ko ejo ku mugoroba umuyobozi w’ishuri yasabye abakozi bo mu gikoni gukura ibiryo mu nzu y’uburiro, nyuma y’aho asabye abanyeshuri ibitabo bitatu yari yarabatije birangira habonetse igitabo kimwe, ngo niyo ntandaro yo kubaburaza kandi ibiryo byatetswe.

img_20161117_120900Yagize ati:”Ibiryo byageze muri refe nyuma babivanamo, tujya kwiga bigeze saa tatu z’ijoro tuzi ko baraduha ibiryo birangira tugiye kuryama n’abandi bayobozi bari bahari , ikibazo ni ik’ibitabo bitatu, yarabitubajije tubona kimwe ibindi bibiri birabura ariko ntiwamenya aho byari biherereye ,kuko byabuze n’abandi banyehuri bagiye mu biruhuko bagirahari”.

Ubwo umunyamakuru wa touchrwanda yahageraga abanyeshuri bari bamaze gukora ikizamini cya nyuma, abayobozi b’inzego zose na bo bari bahari.

Mu mvugo zitandukanye z’abayobozi, bari bari gushimira abanyeshuri bagerageje kwihangana bagakora ikizamini kandi batariye, ndetse babizeza ko umuyobozi ibyo yakoze agomba kubibazwa.

Benihirwe Charlotte umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi, yabwiye abanyeshuri ko umuyobozi w’ikigo yashyikirijwe inzego z’umutekano ndetse ari gukurikiranwa, agasaba abanyeshuri kwihanganira ikibazo bahuye na cyo.

Yagize ati:”Reka mbanze mbashimire ubutwari mwagize mu kihangana mugakora ikizamini kandi mwavukijwe uburenganzira bwanyu, niyo mpamvu natwe turi hano kugira ngo turebe niba hari ibindi byari bibyihishe inyuma, rwose mwihangane ako karengane mwahuye na ko ni nayo mpamvu umuyobozi wanyu mutari kumubona hano ari mu nzego zibishinzwe”.

Abansysehuri bari bari gukora ibizamini bya leta bari kuri iri shuri ryisumbuye rya Kageyo bagera ku 101, bose bakaba baburaye. Kugeza ubu umuyobozi w’ishuri ndetse n’ushinzwe gucunga umutungo bari mu maboko ya polisi kuri station ya Byumba.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

2 COMMENTS

  1. Birababaje kuba umuyobozi w’abanyeshuri atinyuka akaraza abana ubusa uyu muyobozi ni umubyeyi gito, abanyeshuri baba ari nk’abana mu rugo umuyobozi wabo nawe ari umubyeyi wabo, ibyo yakoze n’ icyaha, gusa reka tureke inzego z’umutekano zikore akazi kazo iperereza nirirangira tuzamenya umwanzuro yafatiwe.

  2. Uwo muyobozi ni umwicanyi!umushinyaguzi.Ubwo se we uwo mugoroba ntiyariye yo karya umuriro!?

Leave a Reply