Gicumbi: Umwarimu afunzwe akekwaho gusambanya umukozi wo mu rugo

Gicumbi: Umwarimu afunzwe akekwaho gusambanya umukozi wo mu rugo

| | Yasomwe inshuro 511 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umwarimu witwa Musanganyihirwe Eugene wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa kibali, mu kagali ka Ngondore mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba akekwaho gusambanya ku ngufu umukozi wo mu rugo, aho yigishaga umwana amasomo ya nijoro.

Nkuko umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda IP Innocent Gasasira yabitangarije touchrwanda, ngo uyu mwalimu yafatiwe mu rusengero rwa ADPR ruhereye mu mujyi wa Byumba aho yari ari mu materaniro.

IP Gasasira yakomeje avuga ko hategerejwe ibizamini byo kwa muganga kuriga ngo hemezwe niba koko uwo mwarimu yafashe uwo mukozi wo mu rugo, aho yajyaga kwigisha amasomo y’umugoroba azwi nka cour du soire.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply