Gicumbi: Yasanzwe mu murima yapfuye

Gicumbi: Yasanzwe mu murima yapfuye

| | Yasomwe inshuro 168 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu masaha ya saa 6h30, nibwo hamenyekanye inkuru y’ umugabo witwa Habanabakize Jean Damascene w’imyaka 37 uvuka mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Murehe mu murenge wa Giti, yasanzwe mu murima yapfuye impande ye hari akabuni k’inzoga n’ ibinini by’ imbeba.

Nkuko touchrwanda yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti Ngezahumuremyi Theoneste, yavuze ko amakuru bayagejejweho n’umugore  wa Habanabakize bivugwa ko yiyahuje ibinini.

Yagize ati:”Umudamu we yaje kujya guhinga mu gitondo, umudamu we witwa Musabyemariya bari bafitanye abana babiri, bagiye guhinga basanga aryamye mu murima iruhande rwe hari akabuni k’inzoga n’ibinini by’imbeba”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mugabo yakundaga kuvuga ko aziyahura, akaba yarakundaga kubivuga aruko  yanyoye inzoga, ndetse ngo rimwe na rimwe iyo yabaga yasinze yabwiraga abana be ko hari igihe bazageraho ntibongera kumubona.

Nkuko uyu munyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Giti yabitangaje ,yavuze ko atari ubwa mbere haba habaye ikibazo cyo kwiyahura muri uyu muryango,  ngo kuko hari abandi bantu babiri bapfuye biyahuye harimo na se wabo wa Hategekimana Jean Damascene.

Ngezahumuremyi Theoneste yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu nkabo baba barigambye kuzakora igikorwa kibi nk’iki, ndetse ngo ingo zirimo amakimbirane abaturage bagomba gusurwa, n’abaturage bakazihozaho ijisho.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply