Gicumbi: Yiyahuje umuti wica imbeba asiga imfubyi 7

Gicumbi: Yiyahuje umuti wica imbeba asiga imfubyi 7

| | Yasomwe inshuro 660 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rushaki mu kagari ka Gitega mu mudugudu wa Bugwe, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Nzayino Donatien, yiyahuje umuti wica imbeba.

Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki by’agateganyo Mansana Jean Damascene yabitangarije touchrwanda, ngo bakimenya iyo nkuru mbi ubuyobozi bw’akagari n’abaturage bihutiye kumujyana kwa muganga, ariko biranga biba iby’ubusa ngo kuko yari yanyoye ibiyobyabwenge byinshi ahita ashiramo umwuka.

Mansana Jean Damascene akomeza avuga ko bashatse kumenya icyaba cyabimuteye, ngo ariko abana n’abaturanyi bemeje ko izo ngo nta makimbirane yabagamo,ndetse ngo nta kibazo yari afite  yaba mu baturanye ndetse no mu kazi ka buri munsi.

Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abaturage b’umurenge wa Rushaki, kubaha ubuzima bwabo ngo kuko ari igihombo gikomeye ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati:”Ubukungu n’iterambere biradindira kuko amaboko aba yagabanyutse, imibereho myiza na yo irahangirikira. Asize imfumbyi 7, ni umuzigo ku basigaye n’abaturanyi”.

Nzayino Donatien apfuye asize umuryango w’abana barindwi n’umugore akaba yari mwene  Hajabakiga na Mukatembesi.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply