Gicumbi: Bafite inshigano zo kurera abanyamuryango bashya binjiye muri FPR Inkotanyi

Gicumbi: Bafite inshigano zo kurera abanyamuryango bashya binjiye muri FPR Inkotanyi

| | Yasomwe inshuro 278 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo ibitaro bikuru bya Byumba byarahizaga abakozi babo bashya n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi batari bararahiye, Visi Chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gicumbi, yongeye kwibutsa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basanzwe mu muryango, kurera abanyamuryango bashya binjiyemo babatoza imico, imikorere n’imyitwarire y’umunyamuryango.

img_20161111_162752Mukangiruwonsanga Agnes vice chairperson wa FPR Inkotanyi yavuze ko nka moteri ya guverinoma, abanyamuryango barahiye ari izindi mbaraga ziyongeye kandi zizafasha umuryango gukomeza gutera imbere, ariko yibutsa abanyamuryango ba FPR basanzwemo kurera abo bandi binjiye mu muryango.

Ati:”Buriya akazi gakomeye gafitwe n’abasanzwe ari abanyamuryango, kuko bagomba  kurera aba bashya binjiyemo kugira ngo batore imikorere, imyitwarire indangagaciro ziranga umunyamuryango wa FPR Inkotanyi”.

img_20161111_161906Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba akaba na Chairman mukuru wa FPR inkotanyi muri ibi bitaro Dr Twizeyimana Jean de Dieu, avuga ko kuba aba banyamuryango barahiye ari ibintu bigiye gufasha ibitaro cyane cyane mu kunoza servise zitangwa.

Yagize ati:”Kuba umunyamuryango ntabwo ari ku izina gusa, bigomba kugaragarira no mu bikorwa, gutanga serivise nziza na byo bigaragaza umunyamuryango, guharanira ko ikigo gitera imbere na byo bigaragaza umunyamuryango”.

img_20161111_162031Umuryango wa FPR  inkotanyi washinzwe mu bitaro bikuru bya Byumba kuva mu mwaka wa 2007, abanyamuryango bo muri ibi bitaro bakaba bakora ibikorwa bitandukanye harimo nko kuba buri kwezi batanga ibihumbi 350  byinjira mu isanduka y’umuryango, gusa bikaba biteganyijwe ko bigomba kwiyongera, hari kandi  na miliyoni 50 zimaze kujya mu kigega Agaciro ziturutse mu banyamuryango ba FPR bakora mu bitaro bikuru bya Byumba. Abanyamuryango barahiye bakaba bagera kuri 16.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply