Giroux na Sanchez bahaye isomo Sunderland

Giroux na Sanchez bahaye isomo Sunderland

| | Yasomwe inshuro 511 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Arsenal yari yacakiranye n’ikipe ya Sunderland muri shamiyopna yo mu gihugu cy’ Ubwongereza ya premier league, uyu mukino ukaba urangiye Giroux na Sanchez bahaye ikipe ya Arsenal ibitego 4 kuri 1 cya Sunderland (4-1).

Ikipe ya Arsenal niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 19, umunyachili Alexis Sanchez aba aboneye ikipe ya Arsenal igitego cya mbere.

Ikipe ya Sunderland yabaye nk’ikubitwa n’inkuba maze itangira gukora amakosa menshi muri uyu mukino dore ko igice cya mbere cyarangiye imaze guhabwa amakarita atatu y’umuhondo

Ku munota wa 65 ikipe ya Arsenal yakoze ikosa maze rihanishwa penariti, Jermain Defoe atazuyaje aba arayinjije amakipe yombi ahita anganya igitego kimwe kuri kimwe

Abasore ba Arsenal bahise bahindura imikinire maze Olivier Giroud ku munota wa 71 nuwa 76 ahita atsinda ibitego bibiri byikurikiranya, maze Arsenal yanikira Sunderland igira ibitego ibitego bitatu kuri kimwe

Alexis Sanchez yanze gusohoka  mu kibuga adashyizemo igitego cye cya kabiri , maze ku munota wa 78 abonera ikipe ya Arsenal igitego cya kane umukino urinda urangira Sunderland itarigobota

NO COMMENTS

Leave a Reply