Gisagara: Afunzwe akekwaho guha ruswa umupolisi

Gisagara: Afunzwe akekwaho guha ruswa umupolisi

| | Yasomwe inshuro 210 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, umugabo witwa Ntahompagaze Viateur  w’imyaka 35 y’amavuko afunzwe akekwaho guha ruswaumupolisi.downloadNkuko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo uyu mugabo yafashwe atanga ruswa y’amafaranga 50,000  ayiha umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Polisi ya Save, akaba yari afite icyifuzo cyo gufunguza uwitwa Harerimana J. Bosco uhafungiye ku cyaha cyo kwenga no gucuruza inzoga zitemewe, akaba yari yafashwe ku italiki 5 Mutarama, bikaba bivugwa ko aba bombi bafatanyaga biriya bikorwa mbere y’uko Harerimana abifatirwamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) André Hakizimana yavuze ko Ntahompagaze, akoresheje telefoni ngendanwa ye, yahamagaye uriya mupolisi amusaba ko baganira ku kibazo cya mugenzi we ufunze, aramwemerera, undi aje kumureba amusaba ko yakwakira amafaranga 50,000 amuzaniye ariko akarekura mugenzi we ufunze, niko guhita afatwa.

Kuri iki cyaha, CIP Hakizimana yihanangirije abantu bacuruza ibiyobyabwenge asaba ko babireka  maze ashima uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba  kumva uburemere bwo gutanga  ruswa.

Aha yagize ati:” Mboneyeho gusaba abanyarwanda cyane abakirangwaho ingeso yo gutanga ruswa bayiha abapolisi kuyicikaho burundu kuko Polisi nk’ urwego rushinzwe kubahiriza amategeko idashobora kwihanganira ko iki cyaha gikomeza gukorwa.”

Yakomeje agira ati:” Ruswa ni mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, niyo mpamvu  buri wese  asabwa gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.”

CIP Hakizimana asoza agira ati:” Mu nzego za Leta, no muri Polisi by’umwihariko, ruswa ni icyaha kitihanganirwa kandi hakoreshwa imbaraga mu kukirwanya kandi hariho amategeko ahana abayigaragaramo.”

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.

1 COMMENT

  1. Ruswa nimbi rwose ntawe utabizi .Eeeeee, Urambonera uyu mugabo ra ngo araha ruswa umuntu ushizwe kuyirwanya, uretse kuba icyaha ni n’agasuzuguro rwose.Ubu ninde muntu utabona ko Polisi ndetse na leta bahagurukiye kurwanya ruswa. jye iwacu muri nyaruguru natwe twarayihagurukiye kuko nimbi!! Umuntu ufungiye gukora no gucuruza inzoga zitemewe, ukanashaka gutanga ruswa ngo afungurwe!!!Polisi y’u Rwanda tuyiziho ubunyamwuga ntacyo wayibeshya ihita iguta muri yombi.nakangurira abantu bacuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge ko babireka kuko inzego z’umutekano ziri maso

Leave a Reply