Gitifu w’Akarere ka Gicumbi yamaze kwegura, Njyanama ntabyo izi

Gitifu w’Akarere ka Gicumbi yamaze kwegura, Njyanama ntabyo izi

| | Yasomwe inshuro 268 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2016, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Byiringiro Fidele yeguye ku mirimo ye, aruko ayo makuru ngo njyanama y’akarere ntabyo izi.

Mudaheranwa Juvenal umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko yakiriye ibaruwa ya Byiringiro Fidel ihagarika akazi ivuga ko agiye gukomeza amasomo.

Mu kiganiro kuri telephone na perezida wa njyanama y’akarere ka Gicumbi Bizimana Jean Baptiste yavuze ko iyegura rya Byiringiro Fidele ari ku byumva abantu babivuga na we atabizi niba ari byo koko.

Yagize ati:”Niko na njye nabyumvise nta muntu urampa amakuru, abantu bari kumpamagara nkuko nawe unterefonnye nuko, nkabimenya ntyo iyo umuntu yeguye  niba yeguye koko njye ntabwo mbizi,  kuko kugeza magingo aya nta muntu urabimbwira  mu buryo buri official, buriya umuntu yandikira komite nyobozi ariko kubera yuko inama njyanama ariyo yemeza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ihabwa kopi, n’ejo narindi ku karere nta kopi nari nabona, kugeza sindanavugana na meya ariko wenda ubwo abantu bakomeje kumpamagara bambaza ndaza kumubaza ati ko numva ibintu nk’ibi ngibi?,,,”.

Umwaka ushize wa 2015 nibwo Byiringiro Fidel yari afite ikirego, cyavugaga ko hari imitungo yakoreshejwe nabi.

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya 2014/2015 yagaragaje ko akarere ka Gicumbi kakiriye umuhanda utuzuye, Hasabwa ko hakorwa iperereza mu itangwa ry’iryo soko.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply