Grace Nyinawumuntu umutoza wa AS Kigali yateye utwatsi iby’ifungwa rye

Grace Nyinawumuntu umutoza wa AS Kigali yateye utwatsi iby’ifungwa rye

| | Yasomwe inshuro 509 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe muri iyi minsi hari gucicikanaga amakuru avugwa ko umutoza w’ikipe y’abakobwa ya AS Kigali ari mu maboko ya polisi, kuri ubu Grace Nyinawumuntu umutoza w’iyi kipe yateye utwatsi ibyagiye bimuvugwaho byose.

imagesUyu mutoza muri iyi minsi wagiye uvugwaho ibintu byinshi bitandukanye, harimo kuba muri iyi kipe atoza harimo ubutinganyi hagati y’abakinnyi ndetse na we butamusize, nyuma haza kuvugwa amakuru ko yaba ari mu maboko ya polisi kuri ubu Nyinawumuntu yateye utwatsi iby’ayo makuru.

Mu kiganiro yahaye touchrwanda yagize ati: “Ariko se amakuru avuga ko mfunze abantu bari kuyakwirakwiza bayavana he? Grace arahari ndetse cyane, ahubwo mu minsi iri mbere ngiye gukoresha inama n’itangazamakuru rwo mu Rwanda mbasobanurire neza ibyo bintu byavuzwe mu ikipe ya AS Kigali, nubwo ibivugwa ari ibinyoma, gusa nshaka gushyira ukuri ahagaragara.”

Twamubajije ku bijyanye n’inyandiko za Email Chat zagaragaye, avuga ko byose azabisonaburira mu nama azagirana n’itangazamakuru.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali na we yemeje ko Grace Nyinawumuntu polisi itigeze imufunga.

Sp Emmanuel hitayezu umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, avugana na touchrwanda yagize ati:”Ayo makuru ntabwo ariyo, abantu benshi bakomeje kubimbaza ariko uwo muntu polisi ntabwo imufite.”

NO COMMENTS

Leave a Reply