Guhangana kwa APR FC na Rayon Sports byimukiye mu buyobozi kubera abakinnyi...

Guhangana kwa APR FC na Rayon Sports byimukiye mu buyobozi kubera abakinnyi baguzwe

| | Yasomwe inshuro 1,832 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko ikipe ya Rayon Sports iguze abakinnyi babiri Rwatubyaye Abdoul na Rwigema Yves barerewe banakurira mu ikipe ya APR FC, ubu noneho hadutse guhangana  gukomeye hagati y’ amakipe yombi kubera aba bakinnyi.

Tariki ya  28 Nyakanga 2016 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yamaze kugura myugariro wa APR FC Rwatubyaye Abdoul nyuma y’ uko yari amaze kubura ibyangombwa bimwemerera kwerekeza gukina ku mugabane w’ u Burayi, mu gihugu cya Slovakia, aho yari kujyana na bagenzi be barimo Iranzi Jean Claude, Ombolenga Fitina na Kalisa Rachid.

40
Rwatubyaye Abdoul ubwo yamaraga gushyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe Rayon Sports
21-2
Rwatubyaye yahise ahabwa nimero 15

Nanone kandi ikipe ya Rayopn Sports yongeye gutangaza ku mugaragaro ko yamaze kugura undi myugariro wa APR FC, Rwigema Yves ndetse hakomeza kuvugwa andi makuru ko iyi kipe yaba inashaka Yannick Mukunzi.

rwigema_yves_arangije_imyitozo_ya_mbere_muri_rayon_sports
Rwigema Yves ufite imiatsi y’ umweru yahise anatangira imyitozo
rwigema_yves_yifatanyije_na_bagenzi_be_mu_myitozo_bitegura_shampiyona
Rwigema Yves wakuriye mu ikipe ya APR FC ariko agahozwa ku ntebe y’ abasimbura

Nyuma yo kugurwa, Rwatubyaye Abdoul yaje kuburirwa irengero bamwe bakemeza ko yaba yerekeje i Burayi rwihishwa ndetse akanasigira amafaranga ikipe ya APR FC yari yahawe na Rayon Sports, abandi nabo bakemeza ko aherereye mu gihugu bituranyi.

Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsimbarara ndetse ikomeza kwemeza ko ifitanye amasezerano na Rwatubyaye Abdoul, ko byanga byakunda agomba gukinira iyi kipe, ko nta yindi kipe yemerewe gukinira atabyumvikanyeho na Rayon Sports nk’ uko byagarutsweho n’ umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier.

Ati: “Amaherezo ni amaherezo Rwatubyaye muzamubona muri Rayon Sports akina umupira. Ntibishoboka ko yakinira indi kipe itari Rayon Sports, si ibintu twavugaho amagambo menshi. Nta handi yajya Rayon Sports itabizi.

Ibi ariko kandi ikipe ya APR FC ntibikozwa. Umunyamabanga mukuru w’ ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe yambwiye imvahonshya ko aba bakinnyi bakiri aba APR FC kuko iyi kipe yabareze ikanabakorera byose ndetse Rwigema Yves we akaba agihembwa yaranafashe umushahara we.

Yagize ati: “Ufashe umwana, umurihiye amashuri umurihiye ibyo kurya, umwigishije umupira, arazamutse ajya mu ikipe nkuru umuha umushahara, umushyira muri banki, ikindi ni iki?.

Bariya bose bakinnye igikombe cy’Afurika (CAN U-17 muri 2011). Ntushobora gukina iki gikombe utanditse mu ikipe runaka, biba kuko ufitanye kontaro nabo. Kontaro bashaka ni iyihe? Kontaro si hagati ya kanaka na kanaka?, none se FERWAFA yatanze amakarita ishingiye kuki? CAF se yo yashingiye kuki? ibivugwa ni amafuti.

Akomeza yungamo ati:” Uriya mwana (Rwigema) dufite inyandiko za banki zerekana ko yakuye amafaranga kuri konti akuraho n’umushahara kuko twabahembye taliki 19 Nzeli 2016, tunamuha n’ayo kumugura (Recrutement). Mubaze umunyamategeko niba umuntu ashobora guhembwa umwaka wose nta masezerano? hakenewe ka “Logique” gacye. Bariya ni abana bari muri gahunda yo gutesha umutwe APR FC. Igihe kizabibibwirira.”

 

muri uko guhangana kandi, Kalisa Adolphe kandi akomeza avuga ko ikipe ya APR FC itazigera iha ab bakinnyi impapuro zibarekura.

N’ ubwo hakomeje uku guhangana hagati y’ aya makipe y’ amakeba, kugeza ubu FERWAFA ntacyo iratangaza kuri aba bakinnyi bakomeje guteza umwiryane muri aya makipe.

Ese wowe urabona ari nde wigiza nkana? Amaherezo se azaba ayahe?

NO COMMENTS

Leave a Reply