Guverineri mushya w’Amajyaruguru yagarutse ku mungu izahaje akarere ka Gicumbi

Guverineri mushya w’Amajyaruguru yagarutse ku mungu izahaje akarere ka Gicumbi

| | Yasomwe inshuro 480 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo yasuraga akarere ka Gicumbi, akarere ka mbere Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru asuye kuva yashyirwaho, mu mbwirwaruhame ye yongeye kwibusta abaturage b’akarere ka Gicumbi, gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu guhangana n’ibiyobyabwenge by’umwihariko Kanyanga.

Iyi nama yabereye muri sitade ya Gicumbi, inzego zose z’ubuyobozi zikaba zari zihagarariwe, ku ikubitiro umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal, yasabye abaturage gukomeza gahunda y’ubuhinzi barimo dore ko n’imvura iri kugwa ariko ashyira umwihariko ukomeye muri gahunda yo kwizigamira.

Yagize ati:”Mugomba guhinga ibibafasha kubaho ariko mukanizigamira, mufite amahirwe yo kugira ibigo by’imari ndetse n’ama banki byinshi kurusha abaturage b’ibindi mirenge, mubibyaze  akamaro ibyo mukora nubwo bibafasha kwihaza ariko munasagurire isoko kandi tuboneko mwitabira gahunda yo kuzigama no kugurizanya”.img-20161026-wa0001Umuyobozi w’intara y’Amajyarugu Bwana Musabyimana Jean Claude, yashimiye abaturage b’ akarere ka Gicumbi uburyo bafatanya n’inzego z’umutekano ngo kuko nta kibazo kidasanzwe kijya kigaragara muri aka karere ,ndetse yongera kubibutsa ubufatanye mu guhangana n’ibiyobyabwenge .

Yagize ati:”Turabasaba rwose mudufashe gukumira ko Kanyanga n’ibindi bisa na yo, urumogi ndetse n’ibindi bibi bituruka kubaduturiye hafi y’imipaka, turabasaba ko mutakwemera ko binyuramo”.

img-20161026-wa0005
Yakirijwe umudiho udasanzwe mu murenge wa Byumba

Guverineri Musabyimana yakomeje abwira abaturage ko impamvu bagomba gukumira ibiyobyabwenge, ngo nuko aho binyura hashobora kunyura n’ibindi byakwangiza igihugu cy’u Rwanda.

Ati:”Akenshi impamvu tubasaba nuko inzira ibiyobyabwenge binyura, ni na yo nzira inshobora kunyuramo ibyakwangiza umutekano bitari ibiyobyabwenge, niba umuntu ashobora kwikorera ibundi ya kanyanga akayigeza i Kigali, ni ukuvuga ngo ashobora kwikorera imbunda  akayikura hariya akayigeza i Kigali ntawe uyibonye”.

Ikibazo cya kanyanga niikibazo abayobozi bakomeje kuririmba mu mvugo no mu bikorwa, ibi birashingirwa ku kuba ubwo hakorwaga iyi nama mu murenge wa Byumba honyine hari hamaze gufatwa Kanyanga litiro zigera kuri 90.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply