Guverinoma y’ u Rwanda yemeye gutanga ubufasha ngo Umwami Kigeli ashyingurwe mu...

Guverinoma y’ u Rwanda yemeye gutanga ubufasha ngo Umwami Kigeli ashyingurwe mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 1,317 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko Guverinoma isabwe gukora ibishoboka byose ngo umugogo w’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashyingurwe mu Rwanda, Leta y’ u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko yababajwe n’ itanga rye ndetse yemera ko izatanga ubufasha bwose bushoboka izasabwa n’ umuryango we ngo ashyingurwe.

iri tangazo rigira riti: ” Guverinoma y’u Rwanda yababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Kigeli V Ndahindurwa wahoze ari umwami w’u Rwanda. Kigeli yirukanywe mu gihugu n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi tariki 2 Ukwakira 1961 ahungira mu cyahoze ari Tanganyika, nyuma aza kuba muri Uganda na Kenya hanyuma mu 1992 ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatabarukiye tariki 16 Ukwakira 2016. Guverinoma y’u Rwanda ntiramenyeshwa n’umuryango we ibijyanye n’imihango yo kumusezera no kumushyingura, ariko nihamenyekana uko bifuza byakorwa, Guverinoma yiteguye gutanga ubufasha bwose bwa ngombwa.”

Iri tangazo rije nyuma y’ uko hari abanyarwanda bari bagaragaje ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa akwiye gushyingurwa mu Rwanda kandi bigakorwa mu cyubahiro akwiye nk’ umwami watwaye u Rwanda ndetse agasaba ko rwigenga, n’ ubwo nyuma yaje kwirukanwa n’ abakoloni b’ ababiligi batamwifuzaga.

Cyakora umuryango w’ umwami ntacyo uratangaza ku bijyanye no gushyingura uyu mwami ndetse n’ aho bifuza ko yazashyingurwa.

Gusa Benzinge Boniface wiganye n’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu mashuri yisumbuye ndetse akaba yari n’ umuvugizi we kuva yajya mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ari naho yatangiye, aherutse gutangariza radiyo ijwi ry’ Amaerika ko ibijyanye no kumushyingura byose bizafatwaho umwanzuro n’ abajyanama b’ Umwami.

NO COMMENTS

Leave a Reply