Habonetse umuhanzi wishyingira Teta Sandra

Habonetse umuhanzi wishyingira Teta Sandra

| | Yasomwe inshuro 2,854 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kuri ubu Teta Sandra ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane muri iki guhugu. Kuri ubu umuhanzi witwa Bob Deol abinyujije kumbuga nkoranyambaga yatangajeko ko Teta ari umukunzi we.

Uyu muhanzi Bob Deolm ni umwe mubahanzi Nyarwanda bakomeje kugenda biyubaka mu bikorwa bya muzika kuko atarabasha kugera ku rwego rwo hejuru, bitewe nuko akiza muri muzika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Bob Deol yashyizeho ifoto arikumwe na Teta Sandra yandikaho amagambo yo mu cyongerza avuga ngo….with my G.F Teta Sandra. Abantu bose babonye iyi foto bibajije byinshi bashaka kumenya koko niba ibi byaba aribyo kuko mu bitekerezo banditse bamwe bibazaga niba nyuma ya Delek uyu muhanzi yaba ariwe wahise akundana na Teta.

saaandra
Aya niyo magambo Bob Deol yanditse ku rukuta rwe

Touchrwanda.com ubwo yavugishaga uyu muhanzi Bob Deol tukamubaza koko niba ibi byaba aribyo yadutangarijeko Teta ari inshuti ye bisanzwe nta mubano w’ urukundo uri hagati yabo. Tumubajije ubusobanuro bw’ Ijambo G.F ryateje urujijo yavuze ko bishatse kuvuga (Good friend) inshuti nziza.

Ku ruhande rwa Teta Sandra yatangarije Touchrwanda ko uyu muhanzi atamuzi.

Umva indirimbo Romantic ya Bob Deol aheruka gushyira hanze

1 COMMENT

Leave a Reply