Hadaciye kabiri ayobotse ADPR, Igorora yamaze kwerekeza muri Chorale

Hadaciye kabiri ayobotse ADPR, Igorora yamaze kwerekeza muri Chorale

| | Yasomwe inshuro 522 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi Igorora Iritararenga Dieudonne ubarizwa mu itorero ADEPR yamaze kwakirwa muri Chorale Sauti ya Omega ibarizwa ku mudugudu wa Taba, aha ni muri paruwasi ya Muhura mu Karere ka Gatsibo.

13668953_1071790049534891_8363964312378598274_nIbi yabiduhamirije nyuma y’uko tubonye amagambo kuri page ye ya Facebook aca amarenga ko yaba koko yagiye muri Chorale, aho yagiraga ati’’Kuko umwami Imana yampaye umunezero n’amahoro y’umutima nk’impamba y’ubuzima, na njye nzamuririmbira ubudacogora, nakuririmbiye njyenyine urampamiriza usiga uruhanga rwanjye amavuta, none Mana ushimwe kuko  wemeye ko mbifatanya na Chorale Sauti ya Omega ADEPR-Muhura, uzankomeze’’.

Ku murongo wa telephone igorora yagize  ati’’ Ni ko bimeze mu kwezi  gushize kwa Nzeri ni bwo nakiriwe, ndasengerwa, gusa nkomeza kuba muri Sauti ya Omega nimenyereza indirimbo cyane ko ari Chorale imaze kuba ubukombe, ifite indirimbo nyinshi, gusa muri uku kwezi k’Ukwakira ngiye kujya nyiririmbamo binamfasha kumenya indirimbo zayo zitandukanye.’’14713678_1132463303467565_8419966814356005623_nTwamubajije niba guhugira muri Chorale bitazatuma abura umwanya wo kwita kuri muzika ye, asubiza muri aya magambo” Hoya, byose tubishobozwa na Christo we uduha imbaraga, ahubwo mbona bizamfasha kurushaho kwegera Imana nanabigiraho byinshi kuko ari Chorale yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, kandi ni abahanga bityo bizanamfasha kwaguka mu buryo bw’Umwuka wera n’ibihangano bitandukanye’’.

Aya makuru yemejwe na  Mbonyinshuti Leonard, umuyobozi w’iyi Chorale, ku murongo wa telefoni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touch Rwanda,

Yagize ati’’Igorora ni umuyoboke mwiza cyane, yabanje gukorerwa isuzuma ry’amezi umunani, nyuma araritsinda ubu amaze nk’amezi abiri, uretse kuba twarabyungukiyemo na we telent ye izazamuka, mu buzima busanzwe Igorora ni umuntu utmbira imana uzi kubana neza ku buryo ubona nta kibazo”

Igorora ni umuhanzi mu ndirimbo zahimbiwe kuramya no guhimbaza Imana umaze imyaka igera kuri ibiri muri uru ruhando, gusa kuri ubu agiye kujya abifatanya no kuba muri Chorale.

Twabibutsa kandi ko uyu muhanzi Igorora Iritararenga Dieudonne, yakoze indirimbo nka El Shaddai, Iyo Uwiteka agukunze, Ntawe uhwanye nawe Mana, n’izindi kuri ubu kandi akaba anitegura gushyira hanze amwe mu mashusho y’indirimbo ze.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply