Haiti: Byibura abantu miliyoni 1.4 bakeneye ubufasha nyuma y’umuyaga n’imvura bidasanzwe

Haiti: Byibura abantu miliyoni 1.4 bakeneye ubufasha nyuma y’umuyaga n’imvura bidasanzwe

| | Yasomwe inshuro 122 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho imvura n’umuyaga byibasiye igihugu cya Haiti, kuri ubu abaturage bagera kuri miliyoni imwe n’ibice bine nibo bari kubarurwa nk’abakeneye ubufasha bwihuse, nyuma yo gukorwaho n’uwo muyanga uvanze n’imvura bidasanzwe.819c82b93b6f40d704578f93780a71ba5bbf28adIyi myivumbagatanyo kandi ngo yasize ihitanye abanta bagera kuri 372 mu bihugu byegeye inyanja, dore ko n’ibintu byinshi byangiritse. Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamaze gutanga inkunga ingana na miliyoni 120 z’amadoraki azafasha abanyahaiti mu gihe kingana n’amezi atatu.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumye Ban Ki Moon akaba yatangaje ko hakenewe ubufasha bwihuse.

Yagize ati:”Ubufasha bwimbitse burakenewe”.96d7be60fd0a89504d14a154ae5f9a31636b43e8Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bivuga ko imijyi imwe n’imwe inyubako zayo zasambutse ku buryo byagize ingaruka mu duce byegeranye.

AFP ikomeza ivuga ko umuyaga wahuhaga wari ufite umuvuduko wa kirometero 230 mu isaha, ku buryo amashuri agera kuri 300 yarangiritse ndetse n’imyaka irashwanyagurika.779293bfdfb8439d9948cc489110b14362afed84Stephen O’Brien ushinzwe imfashanyo mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko abaturage ba Haiti aribo bambere bakozweho bikabije n’ikibazo cy’umutingito kuva mu mwaka wa 2010.

NO COMMENTS

Leave a Reply