Hamaze gutorwa uzasimbura Ban Ki Moon mu kwezi kwa mbere

Hamaze gutorwa uzasimbura Ban Ki Moon mu kwezi kwa mbere

| | Yasomwe inshuro 281 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuri uyu wa kane, yemeje Antonio Guterres nk’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, akaba aje gusimbura Ban Ki Moon kuri uwo mwanya.

uzasimbura Ban Ki Moon

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byanditse ko, ibihugu bigera ku 193 byemeranyije ko Antonio Guterres wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Portugal, agiye kuba umunyamabanga mukuru wa ONI mu gihe kingana n’imyaka itanu uhereye mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Antonio Guterres akimara kugirwa umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, hari abanyepolitiki batangaje ko hari icyo ashobora kumarira abantu bari mu buhungiro kurusha uwo asimbuye Ban Ki Moon wamaze imyaka icumi kuri uwo mwanya,

Antonio Guterres bivugwa ko itorwa rye ryanyuze mu mucyo, dore ko yatsinze ashyigikiwe n’akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, mu gihe cy’amatora yabaye mu cyumweru gishize.

Antonio Guterres yavuze ko  agiye guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kugira iburyo bw’imikorere ahindura mu muryango w’Abibumbye, ibi abivuze mu gihe intambara mu gihugu cya Syria ikomeje, ikibazo cy’impunzi ,imidugararo muri Soudan y’Epfo no muri Yemen.

NO COMMENTS

Leave a Reply