Hamaze kwimikwa umwami mushya usimbuye Kigeli V Ndahindurwa

Hamaze kwimikwa umwami mushya usimbuye Kigeli V Ndahindurwa

| | Yasomwe inshuro 2,503 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu gihe umugogo w’umwami wa Kigeli V Ndahindurwa  wagejejwe mu Rwanda, inama nyarwanda y’Abiru yamaze kwimika undi mwami mushya.img-20170110-wa0003Umwami wimitswe usimbuye Kigeli V Ndahindurwa, yitwa Yuhi wa VI ubusanzwe akaba yitwa Bushayija Emmanuel mwene Bushayije Theonetse wa Yuhi Musinga.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika Bonifance Benzinge e wari umujyanama mukuru  wa Kigeli V Ndahindurwa ,yemeje ayo makuru ariko yirinda gutanga aho uyu mwami yimikiwe n’umubare w’Abiru bamwimitse ngo kuko ari amabanga y’Abiru.

Bonifance Benzinge yavuze ko ashobora gusimburwa ku mirimo y’ubujyanama ngo kuko ageze muzabukuru byaba byiza bihariwe abagifite imbaraga.

Uyu mwami yuhi wa VI akaba yimitswe afite 57 y’amavuko. twabibutsa ko Kigeli V Ndahindurwa yatanze umwaka ushize ku italiki ya 16/10.

1 COMMENT

  1. Aha umuntu yakwibaza impamvu izina rya Mibambwe barisimbutse. Ubundi tuzi ko Kigeri akurikirwa na Mibambwe hakabona gukurikiraho Yuhi none bigenze gute? Muzadushakire amakuru ahagije kuri ibyo. Murakoze!

Leave a Reply