Healing Worship Team yatewe inkunga –AMAFOTO

Healing Worship Team yatewe inkunga –AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 300 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Healing Worship Team yatumiwe mu giterane cya GBU ikorera muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) maze iraririmba benshi kubera kuyikunda no gufashwa n’indirimbo zayo bayitera inkunga izakoresha indirimbo zigera kuri 4.

Healing Worship Team mu ndirimbo zihimbaza Imana yafashije benshi maze nk’uko umuyobozi wa GBU ULK, Lionel yari yatangaje ko biringiye umubare utari muto kuza gukizwa no guhinduka biba impamo babigaragaza batera ikunga Healing Worship Team inkunga ingana n’indirimbo enye.

Iki giterane cyari cyuze indirimbo zihimbaza Imana cyabaye mu mpera z’icyumweru gishije, pasiteri Aron yashimangiye ko abantu duhimbaza kuko Yesu yaje kuducungura maze ahishura ibanga uburyo icyazimiye cyaboneka mu nzira zikurikira: Kumvira, kubwiriza no gutumwa.

Yagize ati “Nta rindi banga icyazimiye cyagaruka uretse kwemera gutumwa, kubwiriza no kumvira.”

Muri iki giterane cyari gifite intego iboneka muri Matayo 20:19-20 pasiteri Aron Ruhimbya wari umushyitsi mukuru akaza no kugabura ijambo ry’Imana yasobanuye ko nta muntu Imana izatwika ahubwo abantu ubwabo ari bo bazitwika kubera kwanga kumvira Imana.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe Imana izatwika ahubwo umuntu niwe uzitwika.”

Pasiteri Aron yanenze bikomeye abantu bararikira ubutunzi bw’ iyi si bakirengagiza kwakira yesu maze avuka ko byose ari zeru.

Ati “Ubutunzi bw’isi ni zeru ariko kwakira Yesu ni rwo rufatiro kandi niwo musingi wa byose kuruta kwiga, gutunga ibya mirenge, kubaka amazu, kubyara n’ibindi.”

Iki giterane cyari cyatumiwemo na Shinning Stars ibarizwa muri Restauration Church i Masoro yafatanyije na Healing Worship Team hamwe n’ itsinda ryabaramyi basanzwe muri GBU ULK Gisozi maze abacyitabiriye bararamya banashima Imana.

Reba uko igitaramo cyari kimeze mu mafoto:

14914899_1877643479122115_179386634_n 14793839_1877643472455449_1651672001_n 14874850_1877643469122116_1162324691_n 14886112_1877643465788783_169447553_n

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply