Hitezwe imyigaragambyo ikomeye yamagana irahira rya Donald Trump

Hitezwe imyigaragambyo ikomeye yamagana irahira rya Donald Trump

| | Yasomwe inshuro 1,009 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Hitezwe imyigaragambyo ikomeye ubwo ibihumbi by’abantu biteguye kujya mu muhanda muri iki cyumweru kigiye kuza ubwo hazaba hategurwa irahira rya Perezida mushya Donald Trump aho benshi mu baturage b’Amerika bazigaba mu mihanda bamagana Trump ko atari Perezida wabo.

Image result for protest for inauguration day

Abazigaragambya bikaba byitezwe ko bazafunga ahantu 12 hagenewe kugenzurirwa umutekano wabazajya mu irahira rya Donald Trump kuri 20 uku kwezi kwa Mutarama, ndetse bafunge umuhanda wa Pennsylvania ungana n’ibirometero 4 aho aho bazakorera urwo rugendo bamagana irahira rya Trump nkuko byatangajwe n’uhagarariye itsinda rizwi ku izina rya DisruptJ20.

Umwe mu babiteguye David Thurston ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “ Icyo tugamije ni ukuburizamo irahira, turifuza kubona abaharanira impinduka baba benshi hirya no hino mu mujyi ndetse no mu gihugu hose.”

Image result for protest for inauguration day

Ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru gitangaza ko hari abagera kuri 300 bo mu itsinda DisruptJ20 biraye hirya no hino mu muhanda bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kuzitabira imyigaragambyo ikomeye  bari gutegura.

Gusa kurundi ruhande hitezwe ko mu gihe k’irahira rya Donald Trump hitezwe uburinzi bw’abagera ku 800,000 bazaba bakajije umutekano hirya no hino mu mujyi hakaba hitezwe ku zakoresha akayabo karenga Miliyoni 100$ mu gukaza umutekano.

NO COMMENTS

Leave a Reply