Hon. Depite Nyandwi Desire yitabye Imana

Hon. Depite Nyandwi Desire yitabye Imana

| | Yasomwe inshuro 1,250 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Amakuru atandukanye aravuga komu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Hon. Depite Nyandwi Desire wari umudepite mu nteko ishingamatego y’u Rwanda yitabye Imana, gusa ntiharamenyekanya icyateye urupfu rwe.

hon-nyandwi-1

Nkuko bigaragara ku  rubuga rwa Twitter rw’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, aya makuru yemeje ko nyakwigendera Depite Nyandwi Desire yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru.

paaa

Depite Nyandwi Joseph Désiré mbere y’uko ajya mu Nteko Ishinga Amategeko, yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye. Kuva kuwa 29 Ukwakira 1994 kugera 07 Gashyantare 1999 yari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Kuva kuya 08 Gashyantare 1999 kugera kuya 19 Werurwe 2000 yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe kuva kuya 11 Werurwe 2000 kugera kuya 15 Ugushyingo 2002 yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Hon Desire Nyandwi witabye Imana, yari asanzwe ahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) mu nteko Ishinga amategeko.

NO COMMENTS

Leave a Reply