Yemen: Hudaydah indege z’intambara zihitanye benshi muri gereza

Yemen: Hudaydah indege z’intambara zihitanye benshi muri gereza

| | Yasomwe inshuro 530 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Hudaydah muri Yemen abantu barenga 12 bishwe mu gitero cy’indege cyagabwe ku mazu ubu ari gukoreshwa nka gereza, indege zo mu bihugu by’abarabu birimo gufasha ubutegetsi kurwanya ibyigomeke.

Yemen

Ibisasu by’izo ndege byaguye ku nzu ikoreshwa nka gereza ku biro bikuru bishinzwe umutekano i al-Zaydiya mu burasirazuba bw’icyambu cya Hudaydah, ibi bikaba bitangazwa n’abaganga ndetse n’abashinzwe umutekano.

Umujyi wa Hudaydah ukaba uyobowe n’ibyigomeke bizwi nka Houthi, bikaba birwanya Leta ya Yemen kuva mu mwaka wa 2014.

Abashinzwe gutangaza amakuru bavuga ko imfungwa zo muri ibyo byigomeke ziri muri 33 bahitanywe n’icyo gitero cy’indege, n’ubwo itangazamukuri ry’ibigomeke Houthi ryo rivuga ko umubare w’abahitanywe n’icyo gitero ari 44.

Iyo gereza ikaba yari irimo imfungwa zigera kuri 84 ubwo yarasagwaho ibisasu inshuro eshatu ku mugoroba w’uyu wa gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2016.

Ibihugu by’abarabu bri muri iyo mirwano bikaba bishyigikiye Perezida Abdrabbuh Mansour Hadi wa Yemen kuri ubu uri mu buhungiro.

Yemen President Hadi

 

NO COMMENTS

Leave a Reply