Ibibazo by’ urudaca mu ikipe ya As Kigali bikomeje kuba inzitizi y’...

Ibibazo by’ urudaca mu ikipe ya As Kigali bikomeje kuba inzitizi y’ intsinzi

| | Yasomwe inshuro 609 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ikipe ya As kigali ntibyifashe neza muri iki gihe, ni nyuma yuko havuzwemo ikibazo cyo kudahemberwa kugihe ku bakinnyi. Ndetse  no kubajyamo umwenda wigihe kinini batishyurwa kuburyo byatezaga ibibazo by’imibereho idashimishije kubatunze imiryango yabo.

Ibi byabaye nyuma yuko iyi kipe yateguye irushanwa ryo kwitegura Champion y’igihugu (Pre-saison) yahuzaga amakipe ya hano mu Rwanda ndetse nayo hanze, muri Congo abiri(2). Iri rushanwa hateganyijwe korizaba irushanwa ngaruka mwaka, cyangwa rikazajya riba buri mwaka ndetse rigahuza amakipe atandukanye yo mu Rwanda no hanze, harenze kujya muri Congo ahubwo bakerekeza no mu bindi bihugu byo mu biyaga bigari bya afurika.

Image result for as kigali 2016
As Kigali yaguze abakinnyi bashya uyu mwaka

Iri rushanwa ntiryakunze kuvugwaho rumwe na bamwe mu bakunzi baruhago  hano mu Rwanda ndetse n’ abakurikiranira hafi umupira wa maguru mu Rwanda. Icya komeje kuvugwa cyane nuko ikipe ndetse no kw’ irushanwa yateguye, nuko ngo; yahawe amafaranga n’imwe mu ikipe yo muri congo, kugirango ibafashe gutegura amarushanwa yo kugirango babashe kwitegura imikino nyafurika  ifite imbere yayo, cyangwa imikino izakina mugihe kiri imbere. Ibi byaje guhakanwa n’ umuvugizi w’ iyi kipe ndetse n’ abayobozi batandukanye bikipe ya As Kigali bivuye inyuma igihe bari mu kiganiro n’ abanyamakuru. Iki kibazo cyaje gusa nkikigarura isura cyangwa nkigitekerezwaho mu gihe havugwaga ko iyi kipe imaze igihe kigera ku mezi atatu(3) idahemba abakinnyi bayo.

Benshi bakomeza kwibaza ukuntu iyi kipe yaje kugira igitekerezo cyo gutegura irushanwa mpuza mahanga rifite agaciro gasaga million ijana n’ amakumyabiri zirenga, ikananirwa guhemba abakinnyi ikinisha muri ayo marushanwa. Kugeza ubu iyi kipe ihemba abakinnyi amafaranga asaga million 45 z’ amanyarwanda.

Ibi byaje kwibazwaho na buriwese wumvise ibibazo by’amafaranga biri kuvugwa muri As Kigali, uburyo ikipe yafashe umwanzuro wo gutegura aya marushanwa atwara aka kayabo itarahemba abakinnyi bayo, doreko hari n’abamwe mubari bayijemo uyu mwaka bari batararangiza kwishyurwa amafarnga yabo.

Iki kibazo cy’amafaranga kandi sicyo cyonyine kiri kuvugwa muri iyi kipe kuko  hari kuvugwamo ikibazo cyuko hasigaye  hari kibazo cyuko umutoza atabona abakinnyi bo kujya gukina match aho bagakwiye byibuze kuba ari 18 harimo abajya mu kibuga 11 na 7 basimbura, iki ntakindi kiri kubitera, ni kubera ubwinshi bw’ abakinnyi bari mu mvune batari gukurikiranwa neza  ngo bakire babone ubugaruka mu kibuga.

Ibi byaje kumenyekana ubwo iyi kipe yajyaga gukina n’ikipe ya Sunrise ikisanga itujuje umubare waba wakwiriye kujya muri 18 bajya kurupapuro (feuille de match) hakaza kwitabaza abakinnyi 2 bakiri mu mvune cyngwa batarakira. Dore ko uyu mukino nawo utaje kubahira barawutsindwa, ikipe ya Sunrise ibatsinda igitego kimwe (1-0).

NO COMMENTS

Leave a Reply