Ibihe byiza bagiriye i Kigali biteye Sauti Sol gusubukura igitaramo cyayo mu...

Ibihe byiza bagiriye i Kigali biteye Sauti Sol gusubukura igitaramo cyayo mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 501 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ Ibihe byiza bagiriye i Kigali, itsinda rya muzika Sauti Sol, ryo muri Kenya, ryemeje kuzataramira i Kigali ku ya 17 Nzeli 2016 rimurika Alubumu yaryo ryise  Live and die in Africa  nyuma y’uko ryari ryasubitse iki gitaramo ryagombaga kuhakorera ku ya 20 Kanama 2016.

Twagira Bruce ureberera inyungu za Sauti Sol mu Rwanda yatangaje ko icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali, kandi ko iri tsinda ryiteguye kuzataramira abakunzi bayo bo mu Rwanda ibamurikira Alubumu yayo nshya bakagira Ibihe byiza.

Yagize ati: Sauti Sol yanyemereye ko yiteguye kuzashimisha abafana bayo mu gitaramo cyo kuzamurika Alubumu yayo .

Twagira yavuze ko igitaramo cyari cyasubitswe kuko bari bakirimo gushaka abaterankunga ngo none ubu barabonetse.

Uretse Sauti Sol muri icyo gitaramo hazaririmbamo abahanzi nyarwanda nka Yvan Buravan, 3Hills (Eric Mucyo na Hope Irakoze), Neptunes n’abanyeshuri biga umuziki ku ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni ryo ku Nyundo.

Image result for sauti sol
Sauti Sol yasubukuye igitaramo cyayo i Kigali

Yavuze ko batoranyije abahanzi bataramenyekana cyane mu rwego rwo kubaha amahirwe kuko bafite impano mu buryo bugaragara.
Alubumu « Live and die in Africa » ya Sauti Sol igizwe n’indirimbo zitandukanye harimo iyitwa « Isabella », « Sura yako » n’izindi.

Sauti Sol igizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, na Polycarp Otieno.

NO COMMENTS

Leave a Reply