Gambia: Ibihugu by’Afurika bikomeje kubihirwa na ICC

Gambia: Ibihugu by’Afurika bikomeje kubihirwa na ICC

| | Yasomwe inshuro 196 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho igihugu cy’Uburundi kivanye akarenge mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, Afurika y’Epfo ikungamo, kuri ubu igihugu cya Gambia na cyo cyashyize hanze itangazo rivuga ko kigiye kuvanamo akacyo karenge.

8c2c9b5904d8fb79f41b6fd8af995c1ce1e86d6cNkuko Sheriff Bojang Minsisitiri w’Itangazamakuru w’icyo gihugu yabitangarije kuri televiziyo  y’igihugu, ngo impamvu nyamukuru igiye kubakura  muri ICC ngo ni ivanguraruhu n’iteshagaciro rikorerwa abaturage cyane cyane abanyafurika.

Ikindi kandi ngo nuko hari abayobozi b’Afurika baciribwa imanza n’urwo rukiko ugasanga harimo akarengane ariko bo ugasanga mu manza bicira hari itonesha.

Sheriff Bojang yatanze urugero rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Tony Blair, ICC ngo yamuhanaguyeho icyaha cyo kuba yarateje intambara yo muri Iraq.

Uyu muminisitiri yakomeje avuga ko ari ngombwa kuva mu banyamuryango b’uru rukiko, ngo kuko rutaburanisha ibyaha ahubwo rureba ku macakubiri n’iteshagacirio by’umwihariko bigakorerwa ibihugu by’Afurika gusa.

Kuva mu mwaka wa 2002 uru rukiko rwashingwa, ngo rwakomeje kurangwa no guhonyora ibihugu by’Afurika ndetse ngo muri uru rukiko habuzemo gukorera hamwe.

6307ccf3c6444d73c300f4753d627f011029302cIgihugu cya Gambia ubwacyo cyagerageje  kwifashisha uru rukiko kugira ngo ibihugu by’Uburayi biryozwe ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira bapfiriye mu burayi abandi barohama mu Nyanja ariko bifata ubusa.

Ubwo Uburundi n’Afurika y’Epfo byavaga muri ICC, uru rukiko rwasabye ibi bihugu kongera gushishoza ku mwanzuro byafashe o wo kuva mu banyamuryango barwo nkuko AFP isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply