Ibintu 9 by’ ingenzi byafasha umurwayi wa SIDA kuramba

Ibintu 9 by’ ingenzi byafasha umurwayi wa SIDA kuramba

| | Yasomwe inshuro 374 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Guhura n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida ni kimwe mu bintu bigora abantu benshi kwakira, ariko nk’uko tubikesha urubuga rwa interinete sidainfoservice.com, ngo birashoboka kubaho igihe kirekire ku muntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA igihe cyose akurikije inama agirwa na muganga, ndetse akanubahiriza ibintu byose byamufasha kongera iminsi yo kubaho, agaca ukubiri n’ikintu icyo aricyo cyose cyamuhungabanya kigatuma abasirikare b’umubiri we (CD4) bagabanuka.

sida

Ni byiza rero ko buri muntu wese ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida arushaho kwigirira icyizere aho kwiheba no kwiyanga, kandi agashyira mu bikorwa ikintu cyose cyamufasha kwiyongerera iminsi y’ubuzima yirinda ko abasirikare be bagabanuka, ibyuririzi bikamushoka ari byinshi bityo bikaba byanamutwara ubuzima imburagihe.

Bimwe mu byafasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera kuramba

01. Umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida agomba gukora ni uguhora akoresha ibizamini kugira ngo amenye uko umubare w’abasirikare bari mu mubiri we (CD4) bangana, kugira ngo mu gihe baba bagabanutse atangire miti hakiri kare umubiri utaracika intege cyane. Uko kwipisha kenshi rero birinda ubana n’ubwandu bw’ako gakoko kugera ku rwego rwo kurwara Sida yibasirwa n’ibyuririzi bitandukanye binamuviramo kumuhitana.

02. Umuntu ubana n’ubwandu bw’ako gakoko agomba gukora kugira ngo icyo cyago kitamuhitana imburagihe ni ukwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, akitwararika buri gihe ariko agakora imibonano ikingiye yifashishije agakingirizo, kuko kamurinda kwiyongerera ubwandu ndetse no kwanduza abandi.

03. Ni ukwivuza neza mu gihe yarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi agahita afata ingamba zo kutazongera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

04. Ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida agomba gukora ni ukwirinda kwandura no kurwara indwara zishobora kwirindwa (nka malariya,impiswi,  macinya n’izindi),  kuko ziri mu bigabanya ingufu z’ubwirinzi bw’umubiri arinaho ibyuririzi bitangira kwibasira ubana n’ubwandu.

05. Umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida agomba gukora ni ukurya neza ni ukuvuga ko agomba gufata indyo yuzuye afata  ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.

06. Umuntu ubana n’ubwandu agomba kwitwararika ni ukunywa amazi asukuye, agafungurira ku bintu byogeje neza kugira ngo yirinde kuba yarwara indwara ziterwa n’umwanda uba uri mu byo yafunguye bityo bikaba biri mu byamugabanyiriza abasirikare bamurindira umubiri.

07. Umuntu ubana n’ubwandu bw’ako gakoko agomba gukora ni uguhora yirinda akanikingira indwara zandurira mu buhumekero nk’ igituntu, kuko ziri mu ndwara zizahaza abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, si izandurira mu buhumekero gusa ababana n’ubwandu bagomba kwirinda indwara zose kuko ziri mu bigabanya ubwirinzi bw’umubiri bityo ibyuririzi bikaba byinshi agapfa mu buryo bwihuse kuko indwara ziba zamwibasiye. Icya karindwi ni uko umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida agomba kwirinda gusuzugura indwara iyo ariyo yose yibwira ko yakwikiza ahubwo aba agomba kwihutira kwivuza mu ivuriro rimwegereye.

08. Umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida agomba kumenya ko atari we wenyine ubana n’ubwandu, bityo akimenyereza gushyikirana no gusabana n’incuti ntiyiheze kandi ntiyigunge, kuko biri mu bishobora kumugeza ku burwayi bwa Sida ariho hahandi ibyuririzi biba byabaye byinshi ku muntu bikamuviramo no kumutwara ubuzima.

09. Umuntu ubana n’ubwandu agomba gukora ni ukugira ishyirahamwe cyangwa itsinda abarizwamo rigizwe n’abandi bantu bahuje ibibazo, kuko bimurinda guceceka no guhora yitekerezaho, kandi muri iryo shyirahamwe banunguraniramo ibitekerezo bibafasha kwiyubaka  bityo bakiteza imbere ndetse akanumva ko atari we wenyine wahuye n’ibyago byo kwandura ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Usibye ibi gusa hari byinshi cyane umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida yakora mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kurama, kandi akumva ko n’ubwo abana n’ubwandu ari umuntu nk’abandi, agapangira ejo he hazaza ndetse n’aha abi iwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply