Ibintu birarushaho kuzamba mu ishyaka ry’aba Republicains

Ibintu birarushaho kuzamba mu ishyaka ry’aba Republicains

| | Yasomwe inshuro 354 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe habura iminsi mike ngo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kijye mu matora y’umukuru w’igihugu, kuri ubu abo mu ishyaka ry’aba republicains bakomeje kwiyomora ku mukandida wabo Donald trump.

Kugeza ubu umukuru w’inteko ishingamategeko mu ishyaka ry’abarepubulika yamaze gutera umugongo umukandida wabo, ibi bikaba byashingiwe ku magambo mabi y’urukazasoni umukandida wabo aherutse kuvuga ku bagore._91761494_37619504Paul Ryan yavuze ko ubu agiye gukomeza gushyigikira abandi bakandida bo mui iri shyaka, kugira ngo bazatahane insinzi mu myanya yo mu nteko inshingamategeko y’Amerika.

Abinyujije ku rukata rwe rwa twitter umukandida Donald trump yatangaje ko ibyo uyu mutegetsi avuga ngo ntacyo bimubwiye ntibyamutesha umwanya.RepublicainsUretse kuba Trump yaratutse abagore akanabisabira imbabazi, uwo bahanganye mu kwiyamamaza Hillary Clinton yavuze ko atapfa kwemera ibyo Trump yasabiye imbabazi.

Ku rukuta rwa twitter Hillary Clinton yavuze ko mu gihe cyose Trump atarahindura imyitwarire ngo biracyagaragaza ko ataricuza ibyo yavuze.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo bamubazaga ibigendanye na videwo igaragaza uburyo yatutse abagore, aho gusubiza ibyo bamubajije yarahindukiye yibasira umukandida bahanganye ariwe Hillary Clinton, ko umugabo we yagiye akora ibintu byinshi biteye isoni mu bagore. Gusa uyu mukandida Cliton yirinze kugira icyo asubiza.

NO COMMENTS

Leave a Reply