Ibintu byasubiye rudubi hagati ya Colombia n’umutwe wa FARC

Ibintu byasubiye rudubi hagati ya Colombia n’umutwe wa FARC

| | Yasomwe inshuro 110 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho mu cyumweru gishize leta ya Colombia ishyiriye umukono ku masezerano yo kurangiza intambara muri icyo gihugu, kuri ubu ibintu byasubiye rudubi aho ibiganiro byatangiye bundi bushya hagati ya Colombia n’umutwe wa FARC.

_91523625__91509401_035683365-1
Perezida Juan Manuel Santos

BBC ivuga ko izo mpande zombi biteganyijwe ko zihurira mu mujyi wa Cuba ,Havana nyuma y’aho abanyagihugu bateye utwatsi iby’amasezerano aherutse gusinywa.

Nubwo ariko izo mpande zombi ziri gushaka inzira yahagarika intambara imaze imyaka irenga 50, uwahoze ari perezida w’iki gihugu Alvaro Uribe yaranzwe no kugenda biguru ntege mu biganiro bigarura amahoro muri icyo gihugu, kuri ubu bikaba biri gukorwa na perezida uriho Juan Manuel Santos.

Ubwo hagati ya  leta ya Colombia n’umutwe wa FARC bashyiraga umukono ku masezerano y’amahoro, byari biteganyijwe ko uyu mutwe urahita uba ishyaka ukava mu mitwe yitwaje intwaro, kuri ubu biteganyijwe ko ibiganiro batangiye bigomba kurangirana n’uku kwezi kwa cumi.

NO COMMENTS

Leave a Reply