Ibyatangiye bisa nk’ urukundo hagati ya Nshuti na Kelia babibyaje itsinda ry’...

Ibyatangiye bisa nk’ urukundo hagati ya Nshuti na Kelia babibyaje itsinda ry’ umuziki

| | Yasomwe inshuro 1,863 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi Nshuti Legend wahoze yiririmbana ku giti ke kuri ubu yaba yakoze istinda na Kelia nawe waririmbaga nubwo byagiye bivugwa ko aba bombi baba barakundanaga mbere yuko bashyirahamwe ngo bakore itsinda rya The Legends.

Nshuti na Legend bakoze itsinda

Nkuko Nshuti Legend abitangaza ngo baciwe intege no kuba benshi mu banyamakuru barabashinjaga kuba bakundana, ubatumiye wese kuri Radiyo cyangwa agiye kubaha ikiganiro wese akababaza iki kibazo niba bakundana babihakana akumva ko bamubeshye bigaca abanyamakuru intege gutyo zo kubafasha.

Ibi byatumye ngo bacika intege ariko na none basanga kureka muzika atari cyo cyemezo nyacyo bahitamo kugaruka muri muzika noneho bakoze itsinda.

Nshuti Legends yavuze ko we na Khelia badakundana ndetse ko banabikoze baba bakoze amahano kubera ko ababyeyi babo bavukana ati’Urumva uyu ni umuvandimwe ntabwo twakundana kuko ba mama baravukana, twari twaracitse intege ariko ntidushobora kureka umuziki, impamvu nyayo yo kuba twakoze itsinda ngo duterane akanyabugabo tunakomeza kwereka abantu ukuri kwacu.”

Umva indirimbo Ndakwibuka by The Legends

NO COMMENTS

Leave a Reply