Ibyemezo bya CAF bihesheje u Rwanda U20 gukomeza havamo Uganda

Ibyemezo bya CAF bihesheje u Rwanda U20 gukomeza havamo Uganda

| | Yasomwe inshuro 412 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ibyemezo bya CAF bitumye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 isezerera igihugu cya Uganda mu mikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 20, nyuma yuko Uganda ihamijwe icyaha cyo gukinisha umukinnyi ufite imyirondoro n’ibyangombwa 2 bitandukanye.

IMG_9824Ikipe ya Uganda yari imaze gusezereye ikipe y’u Rwanda, ibatsinze ibitego 3 kuri 2 mu mikino yombi, ariko u Rwanda ruza kubarega gukinisha umukinnyi ufite imyirondoro 2 itandukanye, biza kurangira CAF yemeje ko ikirego cy’ u Rwanda gifite agaciro, ndetse Uganda ihita isezererwa gutyo muri iyi mikino.

Mu mikino ikurikira, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ikaba iri kwitegura guhura n’ikipe yo mu gihugu cya Misiri, mu mpera z’icyumweru gitaha.

NO COMMENTS

Leave a Reply