Ibyiciro by’ ubudehe imbogamizi mu gutanga Mituweli

Ibyiciro by’ ubudehe imbogamizi mu gutanga Mituweli

| | Yasomwe inshuro 96 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kutibona ku malisiti y’ ibyiciro by’ ubudehe no  kwisanga ku byiciro batabaruwemo bikomeje kuba imbogamizi kubishyura ubwisungane mu kwivuza mituweli .

Nyuma y’aho amalisiti y’ ibyiciro by’ ubudehe asohokeye abaturage batandukanye bakomeje kugaragaza ikibazo cyo kuba barisanze mu byiciro batabaruwemo, abandi bakibura ku malisiti, none bikomeje kuba ikibazo ku buryo hari abatarabasha kugira ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka bwatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa Nyakanga.

Nubwo ari henshi bigenda bigaragazwa ibi bibazo twanabisanze mu Kagali ka Kibaza mu Murenge wa Kacyiru Akarere Ka Gasabo aho hari abaturage bazinduka baje kuba ibi bibazo n’uko byakemuka.

AlphonsineUyu ni umwe mu bo twahasanze ni Ntibaringanira Alphonsine aho avuga ati:”abaturage bemeza banyemeje mu cyiciro cya mbere, no mu kagali banshyize mu cyiciro cya mbere, bigiye gusohoka nsohoka ndi mu cyiciro cya gatatu, ndi umuntu udafite akazi, ukodesha utagira aho mba, mbega n’ikode ndibona bingoye, none nta mutuweli mfite kandi kugeza ubu mfite uburwayi, ntabwo nakwishyura mituweli ntaramenya icyiciro mperereyemo”.

RWAMURANGWANubwo bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza iki kibazo cy’i byiciro by’ ubudehe twavuganye n’umuyobozi w’akarere ka gasabo RWAMURANGWA Stephen avuga ko habayeho kwibeshya ariko biri gukosorwa aho yavuze ati:” ntabwo amakosa nk’ayo make yabura birumvikana, ikindi cya kabiri kandi harimo n’abantu benshi bashaka kujya mu cyiciro cya kindi gifashwa, ugasanga abantu bose bashaka kujya mu cyiciro cya mbere n’uwishoboye birahari , kuko ntawuza kuvuga ati banyibeshyeho banshyira mu cyiciro cya mbere kandi ngomba kujya mu cya gatatu, kandi barahari, rero hari uburyo turi kubikemura abaturajye  bajya ku kagali, ku murenge, ku karere bihita bikemuka”.

Kuri ubu akarere ka Gasabo kari kuri 63% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, ariko bihaye ko mu kwezi kwa Nzeri abaturage bose baba barangije gutanga ubwisungane mu kwivuza nubwo hari imwe mu mirenge igize aka karere ikiri inyuma mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Yakozwe n’Umurerwa Vestine

NO COMMENTS

Leave a Reply