Icyateye umugezi guhinduka nk’ amaraso bigateza ururondogoro cyamenyekanye

Icyateye umugezi guhinduka nk’ amaraso bigateza ururondogoro cyamenyekanye

| | Yasomwe inshuro 333 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko umugezi wa Daldykan uherereye mu gihugu cy’ u Burusiya uteje urujijo rukomeye mu bantu ubwo amazi yawo yagaragara yahinduye ibara asa n’ ibara ry’ ubutuku byanatumye baenshi bahita batangira kuwita umugezi w’ amaraso, ubu hamaze gutangazwa ikihishe inyuma y’ izi mpinduka.

Uruganda rwa Norilsk Nickel ruherereye hafi y’ uyu mugenzi rwari rwashinjwe ko rwaba arirwo nyirabayazana ko guhumana k’ uyu mugezi aho byakekwaga ko imyanda yo muri uru ruganda yaba yarayobye ikajya muri uyu mugezi bikawuviramo guhindura ibara.

Uru ruganda rwatangaje ko nyuma y’ imvura yaguye tariki ya 5 Nzeri hari ibihingwa byifashishwa n’ uru ruganda byanyagiwe n’ iyi mvura maze umwayi wabyo ugeze muri uyu mugezi utuma amazi ahindura ibara nk’ uko babyigenzuriye mu minsi yashize.

Norilsk Nickel yakomeje ivuga ko abantu batakagombye kugira impungenge kuko iki kibazo nta kintu cyahungabanya ku binyabuzima bisanzwe harimo n’ umuntu. Cyakora bamwe mu bandi bahanga bemeza ko kuvuga ko nta ngaruka byateza haba harimo kwihuta cyane kuko ingaruka zishobora no kugaragara nyuma y’ igihe kirekire.

Bamwe mu baturage ariko baracyafite urujijo kuburyo na n’ ubu batiyumvisha ukuntu ikimera cyatera umugezi wose guhindura ibara amazi yawo asa n’ amaraso.

NO COMMENTS

Leave a Reply