Icyemezo cyo kwimura impunzi z’ Abarundi leta y’u Rwanda yafashe ni ndakuka

Icyemezo cyo kwimura impunzi z’ Abarundi leta y’u Rwanda yafashe ni ndakuka

| | Yasomwe inshuro 194 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ibi Minisitiri Mukantabana yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, ubwo yitabiraga ibiganiro nyunguranabitekerezo yarihuje Leta y’ u Rwanda n’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, aho bareberaga hamwe uburyo bwo kwimura impunzi z’ Abarundi ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, mu bindi bihugu.

kwimura impunzi z’ Abarundi

Muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo byari bihuje Leta y’ u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, byabereye I Kigali, mu kurebera hamwe uko hashimangirwa ubushake bwa buri ruhande mu kwimura impunzi z’abarundi ziri kubutaka bw’ u Rwanda no kwita ku mibereho yazo, Minisitiri wo gukumira Ibiza no gucyura Impunzi Madame Seraphine MUKANTABANA yavuze ko icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe ari ndakuka.

MUKANTABANA yagize ati: ”nkuko twabibamenyeshe twabibwaye, mu by’ukuri tukimara gufata icyemezo cy’uko impunzi z’abarundi zashakirwa igihugu zajyamo, twabyandikiye uhagarariye UNHCR ku isi, ntiyahita abona umwanya wo kuza, ari nabwo yohereje umwungirije ushinzwe kurengera impunzi, kugirango ikibazo cye gukomeza gutinda kitavuzweho, kandi ari ikibazo gikomeye, ntabwo tubivuga mu rwego rwo kuvuga ngo guverinoma y’u Rwanda yakwisubiraho kuko ni icyemezo twafashe kidakuka, ahubwo turabivugaho mu rwego rwo kugirango UNHCR yerekane, mu buryo isanzwe icunga impunzi, uko kiriya cyemezo cyashyirwa mu bikorwa gute”.

kwimura impunzi z’Abarundi
Inkambi z’Impunzi

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa impunzi zigera ku bihumbi 163 zibarirwamo Abanyekongo n’abarundi, mugihe iz’abarundi gusa ari 85000, zikaba zitarabonerwa igihugu cya gatatu cyazakira.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply