Ifoto y’umunsi: Mu Buhinde gari ya moshi yahitanye abarenga 100...

Ifoto y’umunsi: Mu Buhinde gari ya moshi yahitanye abarenga 100 abatari bake barakomereka

| | Yasomwe inshuro 255 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Iyi ni imwe mu mafoto agaragara mu mpanuka gari ya moshi yabaye mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde, aho abantu bagera ku 142 bitabye Imana, abarenga ijana bagakomereka.

6228bc95-1746-429e-872e-5db0c404fa85_cx0_cy3_cw0_w987_r1_s_r1

Hano bigaragara ko iyi mpanuka itari yoroshye, gari ya moshi yabaye uburere, abashinzwe gutabara bakoranye ngo barebe ko hari uwo barokora.

gari ya moshi

Abantu benshi bitabiriye iki gikorwa cyo gutabara, n’ubwo gushakisha ababa basigaye cyangwa barokotse bisa n’ibarangiye, bakaba bari kurwana no kugerageza kuvana ibice by’iyo gari ya moshi mu nzira.

Umwe mu bagenzi barokotse muri iyi mpanuka aragira at: “Batanu bo mu muryango wanjye- harimo mama umbyara, mushiki wanjye marume na nyogokuru – bose bapfiriye muri iyi mpanuka.”

Gari ya Moshi

Mu Buhinde akaba atari ubwambere bahuye n’impanuka nk’iyi, nk’uko bigaragara kuri uru rutonde rw’uko impanuka zagiye ziba n’aho zabereye:

. Bihar, 6 Jun 1981: abagenzi bagera kuri 250 bitabye Imana, abandi benshi imirambo yabo ntiyigeze iboneka, bakeka iri hagati ya 500 na 800

. Firozabad, 20 Aug 1995: Abantu 358 bitabye imana uwo yagongaga indi ihagaze.

. Khanna, 26 Nov 1998: Abagera kuri 212 ubwo ebyiri zagonganaga.

. Gaisal, Assam, 2 Aug 1999: Abagera kuri 290 ubwo ebyiri zari zitwaye abagera kuri 2,500 zagonganaga

. Rafiganj, 10 Sept 2002: Abagenzi 130 bahasize ubuzima

. West Midnapore, West Bengal, 28 May 2010: Iyavaga Calcutta yerekeza Mumbai yataye umurongo ihitana abagera ku 100.

Ukongeraho n’iyi yabaye ejo igahitana abagera kuri 142.

relatives

NO COMMENTS

Leave a Reply