Ifungurwa rya Ambasade ya Palestina muri Vatican, Umubano wa Israel na Vatican...

Ifungurwa rya Ambasade ya Palestina muri Vatican, Umubano wa Israel na Vatican ushobora kuyoyoka

| | Yasomwe inshuro 303 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Leta ya Palestina mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo mu gihugu cy’Ubufaransa hateranire inama yiga mu gushakisha amahoro hagati y’ibihugu bya Israel na Palestine kuri uyu wa Gatandatu izitabirwa n’ibihugu birenga 70 ikaba iri mu biganiro by’uburyo bafungura ambasade i Vatican.

3d22b39ca35042efa074a95c10780b61_18

Mu gihe Vatican yari ifite umubano wihariye n’igihugu cya Israel kurubu birasa nkaho bishoboka ko uwo mu bano ushobora kuba wazamo agatotsi mu gihe Mahmoud Abbas Perezida wa Palestine ari mu biganiro na Papa mu gufungura Ambasade muri Vatican.

Mu busanzwe Israel ntago ifata Palestine nk’igihugu ndetse biturutse ku ntambara zihora zishyamiranya ibi bihugu aho Israel igifata Palestina nk’intara yiyomoye ku gihugu cya Israel. Mu gihe Palestina yo ishaka kwigenga ikaba igihugu ukwacyo.

Mu gihe Vatican yaba yemeye ko hafungurwa umubano mu bya ambasade byaba ari ikimenyetso cy’uko yaba iri kwemera ko leta ya Palestine yabona ubwigenge ndetse ikaba yagenerwa umwanya mu Muryango w’Abibumbye UN ibintu Israel idashaka ndetse itifuza kumva na gato.

NO COMMENTS

Leave a Reply