Igisa n’intambara muri Ethiopie kiri gututumba

Igisa n’intambara muri Ethiopie kiri gututumba

| | Yasomwe inshuro 253 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Guverinoma ya Ethiopie yavuze ko inganda 11 n’imodoka zirenga ijana byangijwe mu gitero leta yise icy’ingabo zidashaka amahoro.

n241475865484Iki gihugu kimaze ukwezi kose hari igice cy’abaturage bari mu myigaragambyo bifuza ubwigenge, ndetse hari n’umugore w’umunyamerika uherutse kwicishwa amabuye mu gitero cy’abigaragambya muri iki cyumweru.

News24 dukesha iyi nkuru ivuga ko hari bamwe mu bacuruzi bari guhigwa kubera gukekwa ko baba bakorana na guveninoma ya Ethiopia. Ibi bitero byabereye ku nganda ziri mu mujyi wa Sebeta kamwe mu duce tw’umurwa mukuru Addis Ababa, kuri ubu abakozi barenga ibihumbi 40,000 bikaba byabaviriyemo kubura akazi.

News 24 ikomeza ivuga ko zimwe mu nganda zangijwe harimo izikora imyenda,ibintu bya plastic ndetse n’amazi. Umuyobozi w’umujyi wa Adama yavuze ko yumvise urusaku rw’amasasu. Yosef Girma yavuze ko nta buryo bwo kwimura ibicuruzwa  bwari buhari ngo kubera ko amazu y’ubucuruzi menshi yarafunze.

NO COMMENTS

Leave a Reply