Igitaramo cya Teta Sandra cyasubitswe

Igitaramo cya Teta Sandra cyasubitswe

| | Yasomwe inshuro 1,908 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Igitaramo cya Teta Sandra kitabirwa n’abambaye imituku cyari cyateguwe gihagaze ku munota wa nyuma. Ni ibirori byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016, ku munota wa nyuma ni bwo amakuru aje avuga ko iki gitaramo kitakibaye ahubwo kimuriwe mu cyumweru gitaha.

Umunyamakuru wa Touchrwanda.com yahamagaye uyu mukobwa  wateguye iki amubaza icyabaye ngo iki gitaramo gihagarikwe, maze mu magambo ye agira ati: ” Byabaye iki gitaramo cyahagaze, si byo twari twiteze ariko ubwo twarangizaga imyiteguro y’iki gitaramo tumaze gutunganya icyumba cyari kuberamo  iki gitaramo twananijwe bikomeye n’ubuyobozi bwa Hotel Ubumwe twari gukoreramo.”

teta sandra
Teta all red party yimuriwe mu cyumweru gitaha

Amakuru Touchrwanda.com ikura mu bakozi bamwe ba hotel umubano avuga ko intandaro yo kutaba kwiki gitaramo cya Teta byatewe nuko amafaranga yatswe yayabuze kandi yasabwaga ko yishyura mbere bakamuha salle nawe akayikoreramo yarangije kwishyura.

Iki gitaramo cyari kuririmbamo abahanzi nka Urban Boyz na Bruce Melodie kimuriwe kuwa Gatandatu utaha itariki 1 Ukwakira 2016 ndetse aho cyari kubera hakaba hamaze guhinduka. Byinshi kuri iki gitaramo ngo bikaba bizabitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2016.

NO COMMENTS

Leave a Reply