Igitego ku bakobwa bakunda sport mu Rwanda

Igitego ku bakobwa bakunda sport mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 297 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

ku bakunzi ba sport, kuri uyu wa kabiri 08.11.2016 nibwo hamenyekanye inkuru nziza ku Banyarwanda, byumwihariko abanyarwandakazi bafite intego n’ingamba zo guteza u Rwanda imbere badasize n’umugabane wa Afurika.

Madame RWEMARIKA FELICITE, kuri uyu wa kabiri 08.11.2016 yashyikirijwe igihembo muri gahunda ya “IOC awards 2016 Women and Sport Trophies”, igikorwa ngarukamwaka cya International Olympic Committee (IOC); cyo gushimira abagize ibikorwa by’indashyikirwa mu buringanire n’iterambere rya siporo y’abagore cyabereye i Lausanne muri Suisse ku cyicaro cya IOC.

4c8e8e8c-39af-4b45-83bc-ba7e25a3eba4Iki gihembo yagihawe nk’uwatoranyijwe ku mugabane w’Afurika, kubera uruhare yagize mu gukoresha cyane siporo y’abagore, by’umwihariko umupira w’amaguru; mu gukemura ibibazo abagore bo mu Rwanda bagize cyangwa bahura nabyo, ibyinshi bishingiye ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

Igihembo nk’iki gihabwa umugore umwe kuri buri mugabane, ariko hakaba n’ikindi gitangwa ku rwego rw’isi.
Mme RWEMARIKA FELICITE afite umwanya w’umujyanama (adviser / conseillère) muri executive committee ya Rwanda National Olympic and Sports Committee (RNOSC) akaba anakuriye: Women and sport commission muri RNOSC Commission football féminin muri Fédération Rwandaise de Football Amateur (FERWAFA) , Organisation of women in sports (AKWOS)

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply