Igiti cy’ amahoro cyuhiwe ku munsi mpuzamahanga w’ amahoro

Igiti cy’ amahoro cyuhiwe ku munsi mpuzamahanga w’ amahoro

| | Yasomwe inshuro 139 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko 97 ku ijana by’abanyarwanda bishimira amahoro n’umutekano bafite ariko kandi hakaba abandi banyarwanda 25 ku ijana bavuga ko hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu ubwo u rwanda riwfatanyaga n’ibihubu byo ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro wabimburiwe no kuhira igiti cy’amahoro kimaze imyaka 2 gitewe.

Uyu munsi ubaye mu gihe ubushakashatsi buheruka gukorwa na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko 97 ku ijana bishimira umutekano bafite.

Ni mu gihe 96 ku ijana bavuga ko bishimiye uburyo babanye n’inzego z’umutekano ndetse 96 ku ijana nanone bakavuga ko biteguye guhangana n’uwazana amacakubiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele NDAYISABA avuga ko ibintu byose atari shyashya, “abanyarwanda bagaragaza yuko habayeho kujenjeka, hatabayeho ubuyobozi bwiza n’imbaraga ziriho zigaragara za leta ku mategeko ariko no mu mikorere y’inzego ko hari abagerageza kongera gukora Jenoside ibyo ngibyo birumvikana bikajyana nuko hari nanone abanyarwanda 25 ku ijana bagaragaza impungenge yuko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside”

Kuva mu mwaka wa 2014 Umuryango NEVER Again Rwanda utegura ibiganiro bihuriza hamwe urubyiruko aho bibanda ku kureba uburyo baharanira amahoro ariko nyuma bakanayabumbatira.Uyu mwaka abasaga 500 bagiranye ibiganiro n’abagize inteko ishinga amategeko n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Mu ntego ya 16 ya gahunda zo kwihutisha iterambere SDG’s igaragaza ko hagomba kwitabwa ku byiciro byihariye ariyo mpamvu insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanda ku rubyiruko.Umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro washyizweho n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu mwaka w’1981

NO COMMENTS

Leave a Reply