Ikamyo yakoze impanuka ihitana 73 naho 110 bajyanwa kwa muganga

Ikamyo yakoze impanuka ihitana 73 naho 110 bajyanwa kwa muganga

| | Yasomwe inshuro 4,954 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ejo nibwo hamanyekanye inkuru mbi ituruka mu gihugu cya Mozambique ivuga ko ikamyo yakoze impanuka imaze guhitana abantu 73, abandi benshi bakaba bakomeretse

15139811_1294373483927578_672399554_n

Mu gihu cya Mozambique hamaze gupfa abantu basaga 73 naho 110 barakomereka , bakaba bari kujyanwa mu bitaro biri mu biromete 90 uvuye aho iyo mpanuka yabereye.

Iyi mpanuka yatewe n’igikamyo cyari gihetse mazutu cyavaga aho muri Mozambique kerekeza ku mupaka wa Malawi aho cyari kijyanye ayo mavuta, kiza gukora impanuka ikomeye kirahirima maze gihitana abantu 6 bahita bitaba Imana. Muri uko guhirima ntibyarangriye aho kuko cyahise gifatwa n’inkongi y’umuriro, Babura uko bawuzimya.

A badly burned child arrives at the Provincial Hospital in Tete on November 17, 2016 © Amos Zacarias

Iyo nkongi y’umuriro yaje guhabwa imbaraga n’amavuta iyi kamyo yarihetse niko kugurumana bitangira gufata n’abari begereye aho iyo kamyo yakoreye impanuka, abaturage byabaye ngombwa ko abari hafi aho bahunga hakitabazwa imodoka zabugenewe mu kuzimya inkongi y’umuriro.  Kuza kw’izo modoka zizimya inkongi y’umuriro byatwaye igihe kitari gito kuko izo modoka zari guturuka kure cyane.

Iyi Ikamyo yakoze impanuka yaturikiye ahitwa Caphiridzange, mu karere ka Moatize mu burengerazuba bwa Mozambique, mu biromitero bike kugirango ugere ku mupaka wa Malawi.

At least 73 people have been killed and more than 100 injured when a truck exploded in Mozambique on 17 November 2016. Picture:Tino Maluleka/iWitness.

Kugeza bubu leta ya Mozambique ntiramenya icyatumye iyi kamyo igwa, cyangwa icyateye iyi mpanuka kuko ngo kugeza ubu baracyari mubutabazi bwo kujyana abakomerekejwe n’iyi mpanuka kwa muganga kuko aribyo bikenewe, nyuma akaba aribwo hazasuzumwa neza icyateye iyi mpanuka yo gushya no guhirima kw’iyi kamyo yarihetse amavuta. Gusa icyo bakeka ngo ni uko iyi modoka yaba yarifiye ikibazo, kubera ko uyu muyobozi w’iki kinyabiziga yari amaze gufata ikiruhuko kurugendo, rero ntago bakwemeza ko ari umunaniro waba warabiteye.

Kugeza ubu harabarwa umubare w’abantu bamaze kwitaba Imana ugera kuri 73, ushobora kwiyongera kuko abamaze kujyanwa ka muganga bangana ni 110 kandi harimo n’abahiye cyane bikabije bivuka ko barembye cyane.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply