Ikibazo cy’ imishahara mu ikipe ya Rayon Sport cyabonewe umuti

Ikibazo cy’ imishahara mu ikipe ya Rayon Sport cyabonewe umuti

| | Yasomwe inshuro 458 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ikipe ya Rayon Sport mu minsi yashize havugagwa ikibazo cy’imishahara idatangirwa ku gihe mu bakinnyi ndetse bamwe bakaba bari bahagaritse imyitozo kuri uyu wa gatatu, gusa ubuyobozi bwa Rayon Sport bukabasezeranya igihe ntarengwa, hanyuma bakagaruka mu myitozo.

img_1828
Rutagambwa Martin, Visi perezida wa Rayon Sport

Kuri uyu wa kane ubwo ikipe ya Rayon Sport yakoraga imyitozo, abakinnyi benshi bari bitabiriye ndetse n’abo bavugwaga ko bashobora kuba batarahembwa bose bari babukereye.

Abakinnyi barimo Kwizera Pierrot, Manishimwe Jabel, Jean Luc Bakame ku munsi w’ejo hashize banze gukora imyitozo ndetse bavuga ko batarahembwa amafaranga y’ukwezi kwa kabiri, ukwakane n’ukwa cyenda, nubwo abayobozi ba Rayon Sport bahakanye ibi birarane by’aya mezi yose.

nnnnnnnnnnnvvv

Amakuru Touchrwanda ifite yizewe nuko aba bakinnyi babwiye ko bazahembwa imishahara yabo kuwa kabiri w’iki cyumweru kijyiye kuza.

img_1820

Massudi Djuma nk’umutoza w’aba bakinnyi yavuze ko ibyimishahara bitamureba gusa akaba yagerageje kuvugana na buri mukinnyi kugirango ufite ikibazo ntiyirirwe akora, ndetse yatangaje ko umukinnyi wese udahari afite ikibazo k’imvune naho ibyimishahara byo bisa nkaho byakemuwe

NO COMMENTS

Leave a Reply