Ikigero cya 1% by’abanyarwanda bafite ubuhumyi baterwa no gutinda kwivuza amaso

Ikigero cya 1% by’abanyarwanda bafite ubuhumyi baterwa no gutinda kwivuza amaso

| | Yasomwe inshuro 237 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Tariki 13 ukwakira buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amaso, aho abantu bakangurirwa kwisuzumisha amaso hakiri kare kugirango hatagira ingaruka zibagereho zirimo n’ ubuhumyi.

ubuhumyi

 

Mu kwizihiza uyu munsi u Rwanda rwifatanije n’isi yose, aho hakozwe urugendo rwo kuzirikana abafite ibibazo by’amaso harimo n’abafite ubumuga bwo kutabona, nyuma yaho abantu bahabwa umwanya wo kwisuzumisha ku buntu indwara y’amaso n’indwara y’igisukari (Diabete).

ubuhumyi

 

Muri ibi bikorwa uyu munsi hibanzwe ku bantu batwara ibinyabiziga harimo abamotari n’abashoferi kuko ngo usanga badafite amaso abona neza byateza ibibazo ku bo batwara buri munsi nkuko bisobanurwa na Marie Aime MUHIMPUNDU ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) avuga ati:”twibanze ku bashoferi kuko nabo nk’abantu batwara ibinyabiziga, twashatse ko tubagaragariza nko kubakorera ubukangurambaga kugira ngo bajye bisuzumisha amaso kuko ni kimwe mu bisabwa kugirango umuntu utwara ikinyabiziga yizerwe, noneho reba umuntu utwara abagenzi benshi atareba neza, haba harimo ikibazo cy’uko ashobora gukora impanuka ku buryo nawe atateganyaga, kubera ko atareba neza aho ajya, kandi wenda atwara nijoro”.

ubuhumyi

 

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2015, bwagaragaje ko 1% by’abanyarwanda bafite ubuhumyi bwatewe n’uburwayi bw’amaso kandi zimwe mu mpamvu zabiteye 80% ni uburwayi bushobora kuvurwa bugakira, mu gihe umuntu afashwe akavurwa gusa ngo byagaragaye ko abanyarwanda batari bitabira kujya kwivuza mu gihe baba bataragira ikibazo gikomeye, bakajyayo indwara yarenze igihe.

abasuzuma

Ubuvuzi bw’amaso kuri ubu bukaba butangwa kuva ku bigo nderabuzima byose mu gihugu kugeza mu bitaro byose bitandukanye, insanganyamatsiko y’uyu munsi wo kwita ku buzima bw’amaso ikaba igira iti”TWISHYIZE HAMWE, NTACYATUNANIRA”.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply