Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda cyahawe umuyobozi mushya Amb.Robert MASOZERA

Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda cyahawe umuyobozi mushya Amb.Robert MASOZERA

| | Yasomwe inshuro 210 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kabiri I Kigali, habaye ihererekanya bubasha aho NDIKUMANA Isidore wari umuyobozi w’agateganyo wari uyoboye Ikigo cy’igihugu cyingoro z’umurage w’u Rwanda kuva mu kwezi kwa gicurasi, yahaye ububasha Amb.Robert MASOZERA umuyobozi mushya w’iki kigo. 

Ibi bibaye nyuma y’aho uwahoze ari umuyobozi Mukuru Ikigo cy’igihugu cyingoro z’umurage w’u Umulisa Alphonse afunzwe,  akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’ikigo ayobora no gutanga amakuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma akaza kwirukanwa burundu kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi nkuko bigaragara mu byemezo by’inama y’abaminisitiri  yateranye ku wa gatatu taliki 12/10/2016 hasohotsemo igika cyivuga Iteka rya Perezida ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana UMULISA Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi, kuri ubu iki kigo cyabonye umuyobozi mushya ariwe Amb.Robert MASOZERA.

masozera
Amb.Robert MASOZERA,umuyobozi Mukuru Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage

Ubwo bari bamaze guhererekanya ububasha, n’uwari umuyobozi w’agateganyo muri iki kigo NDIKUMANA Isidore, Amb.Robert MASOZERA yavuze ko hari byinshi bitagendaga neza muri iki kigo agiye kuba yahindura nkuko abivuga ati”hari impinduka nyinshi bashaka kubona mu mikorere y’ikigo cyane cyane imiyoborere yacyo n’imicungire y’umutungo w’ikigo, aho ni hamwe hagomba impinduka cyane, ariko hakaba n’imitere n’imikorere ubwayo y’ingoro z’umurage, n’ahantu ndangamateka, kandi ingoro ntihabe ahantu hazana gusa amafaranga y’amadevise, ahubwo ingoro zibe n’ahantu h’irerero higisha umunyarwanda wuzuye, higisha indangagaciro”.

inzu-ndangamurage

Uretse ibi kandi ngo hari na gahunda yo kuba hakegerwa abakecuru n’abasaza bibitseho amateka, abo ngabo kuko bafatwa nk’izahabu cyangwa zahabu y’abanyarwanda, bakwiye kuba bafatanya nabo mu gusobanurira abana n’abandi batandukanye amateka, hazajya habaho gahunda zihuza abo bantu bakuru n’abato, kugirango amateka abo bantu bafite bayahererekanye, ibitanditse byandikwe hanakoreshwe ikoranabuhanga, ariko ibi bigakorwa bafatanije n’ inteko y’umuco n’ururimi, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe impeta n’imidali no gutoranya Intwari z’igihugu by’u Rwanda.

inzu-ndangamuco

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply