Ikipe ya Sunrise yemerewe gukinira iwayo, Amagaju yo aracyarimo kwinginga

Ikipe ya Sunrise yemerewe gukinira iwayo, Amagaju yo aracyarimo kwinginga

| | Yasomwe inshuro 159 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemereye ikipe ya Sunrise kuzakinira iwayo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare gusa ikabanza gusana ikibuga cyayo.

ikibuga cya sunrise cyanzwe na FERWAFA

Mu minsi yashize FERWAFA yandikiye Ikipe ya Sunrise iyimenyesha ko ikibuga cyayo kitazakoreshwa muri shampiyona bitewe nuko ntabushobozi iki kibuga gifite.

Umuyobozi wa Sunrise FC Ndungutse Bosco yakoze uko ashoboye maze yandikira FERWAFA abasaba ko bazakinira imbere y’abafana bayo batiriwe bimuka, ndetse na FERWAFA yabyemeye gusa nayo igira icyo ibasaba.

ibaruwa_sunrise_fc_yahawe_iyisaba_kujya_gukosora_ibyanenzwe_nyuma_y_iminsi_10_bakazongera_gusurwa

Mubyo ikipe ya Sunrise igomba guhindura ku kibuga cyayo harimo kubanza guhindura amazamu, guca imiferege y’amazi ndetse no kugitsindagira, ibi byose bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 10

bug

Ikipe y’Amagaju nayo irimo kugerageza amahirwe yayo, isaba guhindurirwa ikibuga ikazakinira kuri Stade yayo ya Nyagisenyi, dore ko yari yategetswe kuzajya yakirira imikino ku kibuga cya Stade Huye

 

NO COMMENTS

Leave a Reply