Ikipe y’igihugu ya Cameroon yapfunyikiwe amazi ku modoka nshya!!!.

Ikipe y’igihugu ya Cameroon yapfunyikiwe amazi ku modoka nshya!!!.

| | Yasomwe inshuro 895 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane tariki 9 Ugushyingo nibwo ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori ya Cameroon yakoraga imyitozo itegura amarushanwa yogushaka itike yokujya mu gikombe cy’isi kuri stade ya Omnisports muri Cameroon.

14997100_1286204168077843_1373592715_n

Muri iki gitondo cyo kuwa kane ikipe ya Cameroon y’abari n’abategarugore yariri gukora imyitozo ku kibuga cya Omnisports muri Cameroon aho bari kwitegura gukina imikino ny’afurika y’abari n’abategarugori, izabahesha itike cyangwa izabafasha kwerekeza mu gikombe cy’isi cy’abari n’abategarugore.

Igihe iyi kipe yari isoje imyitozo ya mugitondo uyu munsi, baje guhura n’uruva gusenya ubwo bagiye kwinjira mu mudoka baherutse guhabwa ngo ijye ibatwara mu myitozo n’ahandi hose bazajya bashaka kwerekeza cyangwa kujya.

Ntibyaje kubahira kuko iyi modoka bivugwa ko arinshyashya byayinaniye kuvaho iri, kuko itigeze yaka igihe bashaka gutaha ngo bajye kuruhuka babone uko bagaruka gukora imyitozo ya nimugoroba.

15033803_1286204158077844_1175186496_n

Ibi byatangaje abari aho cyane kuko iyi modoka bavugaga ko arishya kuko inyuma uyirebesheje amaso urabona ko ari nshyashya.

Byabaye ngobwa ko iyi kipe bayizanira indi modoka kugira ngo abakinnyi bayo bashobore kuva aho babone uko bajya kuruhuka no gufata amafunguro ya saa sita (12h00), banabone umwanya wo kuruhuka. Uku kujya kuzana indi modoka nabyo byatwaye undi mwanya utari muto kuko imodoka yagiye kuza abakinnyi batangiye kunanirwa no kwitotomba kuko bari babatindiye cyane.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply